Muri iyi minsi itsinda rya Just Family ntiryari riri kumvikana cyane muri muzika nyarwanda gusa nyuma y’iminsi batumvikana bashyize bakora indirimbo yabo nshya bakoranye na Dream Boyz bayita ‘Mureke agende’ iyi ndirimbo ikaba yamaze kugera hanze.
KANDA HANO WUMVE IYI NDIRIMBO 'MUREKE AGENDE'
Iyi ndirimbo nshya y’urukundo aya matsinda yahuriyemo yakozwe na Producer Junior Multisystem muri Round Music studio n'ubundi asanzwe akoreramo. Jimmy wo mu itsinda rya Just Family ngo impamvu bakoranye na Dream Boyz ni uko ari itsinda bamaze igihe baziranye, bakaba inshuti zabo mu buzima busanzwe. Uyu yahamije kandi ko amashusho y’iyi ndirimbo ajya hanze vuba aha.
KANDA HANO WUMVE IYI NDIRIMBO NSHYA YA JUST FAMILY NA DREAM 'MUREKE AGENDE'
TANGA IGITECYEREZO