RFL
Kigali

Just Family bataramiye i Kora i Burengerazuba bw’Igihugu–VIDEO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:16/10/2017 14:15
0


Nyuma y’imyaka ibiri basenye itsinda rya Just Family, abari barigize bifuje kongera kuryubaka icyakora Croidja wari wamze kuva mu Rwanda asimbuzwa umusore witwa Chris, magingo aya iri tsinda rikomeje urugamba rwo kwemeza abafana babo ko bakiri Just Family nkimwe ya cyera aho bakora ibitaramo mu bice binyuranye by’Igihugu.



Ku wa Gatandatu tariki 14 Ukwakira 2017 nibwo iri tsinda ryataramiraga i Burengerazuba bw’u Rwanda bw’Igihugu. Mu Motel izwi nka ‘Motel Mont Kirerema’ iri ahazwi nko ku ikora. Aha ni kure y’umujyi wa Rubavu byumvikana ko ari ku ga santere kakiyubaka mu iterambere ariko abafana bari bitabiriye cyane ko iki gitaramo kitabiriwe nabatari munsi ya Magana atatu.

Indirimbo iri tsinda ryakoze mbere yo gusenyuka baziririmbiye abo ku i Kora

Usibye iki gitaramo ariko itsinda rya Just Family abarigize batangaza ko bafite gahunda yo kugera henshi mu Rwanda cyane ko bari mubemera ko umuziki utabarizwa i Kigali gusa nkuko bamwe babikeka ikindi bahamya ni uko bagomba bari gukora cyane kuburyo muzika yabo yakongera igasubira ku rwego bari bariho mbere yo gutandukana.

Just Family babyinishije abafana zimwe mu ndirimbo nshya bafite

UMVA HANO INDIRIMBO BAHERUTSE GUSHYIRA HANZE

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND