RFL
Kigali

Just Family batandukanye n’uwahoze ari umujyanama wabo

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:20/03/2018 10:45
0


Muri iyi minsi itsinda rya Just Family ni rimwe mu matsinda yabonye itike yo kwinjira mu irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star igiye kuba ku nshuro ya munani. Magingo aya amakuru mashya ari kubavugwamo ni uko bamaze gutandukana nuwahoze ari umujyanama wabo (Manager) nyuma yuko hari ibyo batumvikanyeho.



Inkuru y’itandukana ry'aba bombi yari yagizwe ibanga ku buryo bukomeye, gusa amakuru agera ku Inyarwanda.com ni uko kuri ubu imikoranire yabo isa n'iyahagaze ndetse buri ruhande rukaba rwaramaze kwakira ukuri ahubwo bigirwa ibanga mu itangazamakuru. Amakuru agera ku Inyarwanda ni uko aba bahanzi babwiye Darius wari umujyanama wabo ko batandukanye mu ijoro ry’umunsi hatangazwaga abahanzi icumi bagiye muri PGGSS8 nyuma yuko bamushinjaga kubatererana aho rwari rukomeye bityo nabo nyuma yo kwirwanaho bagasanga batakomeza gukorana nawe.

Aya makuru ava mu nshuti za hafi z’aba bahanzi avuga ko aba bahanzi bamaze kumenyesha uwari umujyanama wabo ko batandukanye ndetse nawe kuri ubu akaba yaramaze kubyakira. Mu minsi ishize uyu mugabo yahamagaye umunyamakuru wa Inyarwanda.com amumenyesha ko atangiye kubona ibimenyetso ko abahanzi yafashije ndetse yafashaga bagiye kumucika icyakora yirinda kubivuga nk’utanga inkuru cyane ko byari bitararangira.

Umwe muri aba bahanzi mu buryo bwo kuganira waganiriye na Inyarwanda.com yahamirije umunyamakuru ko batandukanye na Darius wari umujyanama wabo n'ubwo batifuzaga kubishyira mu itangazamakuru ariko nanone ahamya ko igihe nikigera bazatangaza iyi nkuru yo gutandukana kwabo. Kuri ubu impamvu nyakuri yo kuba ibyo gutangaza ko batandukanye bitarajya hanze ni uko impande zombi zikireba niba hari icyo zigombana kugira ngo uwishyura yishyure n’uwishyurwa yishyurwe ariko mu by’ukuri amakuru yizewe agera ku Inyarwanda.com ni uko aba bahanzi bamaze gutandukana n’uyu wari umujyanama wabo.

just familyAha Darius wari umujyanama wa Just Family yari yabaherekeje muri TV10

Usibye ibi ariko ikindi umwe mu nshuti z’aba bahanzi waganiriye na Inyarwanda yatangarije umunyamakuru nk’ikimenyetso cy’uko iri tsinda ryamaze gutandukana n’uwahoze ari umujyanama wabo ni uko Jimmy umuhanzi wo muri Just Family wahoze abana mu nzu n’uyu wahoze ari umujyanama wabo kuri yamaze kwimuka agatandukana na Darius ku buryo ubu batakibana.

Iyo ugerageje gutera icyumvirizo ku cyatandukanyije Just Family na Darius wabafashaga nk’umujyanama wabo usanga ari uko ubwo PGGSS8 yegerezaga hari uburyo bw’amafaranga aba bahanzi bari bakeneye ngo bakomeze gukora cyane ndetse bemeze abatora ku buryo bazatorwa nta ngorane ariko ntibabashe kubona ayo mafaranga ndetse n’uyu wari umujyanama wabo ntayabone nkuko yari yarabibijeje. Icyo gihe barirwarije bayishakamo ariko banzura ko utabatabaye aho rukomeye nabo batazakomeza gukorana nawe arinako bimeze ubu nubwo nta ruhande na rumwe rurerura ku mugaragaro ngo ruhamye aya makuru.

just familyItsinda rya just Family kuri ubu riri kwirwariza

Uyu mugabo wafashaga Just Family bari bamaranye igihe kinini dore ko kuva iri tsinda ryatangaza ko risubiye mu muziki aba basore batangiranye nawe bafatanya mu mishinga y’indirimbo myinshi bagiye bakorana ndetse myinshi muri yo ikaba ariyo yatumye babasha kwinjira mu irushanwa rya PGGSS8 nubwo binjiye mu irushanwa batakiri kumwe. Ku kijyanye n’amasezerano bari bafitanye aba bahanzi n’uyu mugabo ntibigeze bashaka kuyakomozaho kugeza ubu cyane ko ibyabo bagikomeje kubigira ubwiru.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND