RFL
Kigali

Junior Multisystem yamaze kuva muri Studio ya Lil G (Round Music)

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:2/07/2017 9:03
0


Inkuru yamaze kuba kimomo ko producer Junior Multisystem yamaze kuva muri Round music nyuma yuko batabashije kumvikana ku bijyanye no kongera amasezerano ngo akomeze gukorera muri iyi studio ya Lil G.



Tukimenya amakuru twifuje kumenya mu by'ukuri amavu n’amavuko y’itandukana ry’aba bombi maze mu kiganiro kigufi twagiranye na Lil G adutangariza ko yatandukanye na Junior kubera ko amasezerano yarangiye ntibabashe guhita bayongera. Ati " Urumva twatangiye gukorana tariki” 1 Nyakanga 2015 twemeranya imyaka ibiri rero yarangiye ariko ntiturayongera bityo rero yabaye ahagaze.”

Twabajije Lil G niba byabaye ngombwa ko Junior yaba agiye atubwira ko bagitegura uko bakubura ibiganiro byagenda neza bakongera amasezerano ariko bitanakunze agitekereza uko yabyitwaramo, Lil G yagize ati” Urumva aba akeneye amafaranga nanjye nkeneye imikorere myiza rero nituganira tugahuza yagaruka ariko ubu ntahari yabaye ansabye ko yaba ahagaritse akazi.”

junior multisystem

Junior yari amaze imyaka ibiri muri Round Music

Ibi byatumye twegera na Junior ngo twumve ku giti cye niba koko uko byagenze, uyu nawe yahamije ko yamaze kuva muri iyi studio ku mpamvu yuko kongera amasezerano bitahise bikunda kandi ayo bari basanganywe yarangiye, ati " Nahise mfata umwanya wo kuruhuka ubu natangiye akaruhuko na mbere yuko ntekereza ahandi ho kuba nakwerekeza."

Aba bombi icyo bakomeza guhurizaho ni uko mu by'ukuri ntakibazo bafitanye ndetse ko ibiganiro bagirana bigenze neza ntakabuza bakomeza gukorana ariko nanone bagahamya ko ibiganiro batarabitangira nubwo bishobora kuba vuba.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND