RFL
Kigali

Mu butumwa buteye agahinda, Juliana Kanyomozi yibutse umwana we anazirikana ababyeyi bagenzi be bapfushije abana

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:20/07/2018 14:07
3


Ishavu n’agahinga byasaze umutima w’umunyamuziki Juliana Kanyomozi wo muri Uganda wibutse imyaka ine ishize ashyinguye umwana umwe rukumbi yagiraga. Azirikana ababyeyi bagenzi be bapfushije abana. Umwana we w'umuhungu yapfuye afite imyaka 11 azize indwara ya Asima.



Uyu mwana yitwaga Keron Raphael, yashenguye imitima ya benshi: inshuti, abavandimwe n’imiryango ya Juliana Kanyomozi kugeza ku bafana b’uyu muhanzikazi wiyeguriye muzika nk’umwuga. Juliana Kanyomozi yamubyaranye n’uwahoze ari umukunzi we Amon Lukwago. Yaguye mu bitaro bya Aga Khan by’i Nairobi muri Kenya. Mu gitondo cyo kuri uyu wa 20 Nyakanga 2018, Juliana Kanyomozi yanditse kuri Facebook avuga ko uyu munsi azirikana imyaka ine ishize umwana we asanganiwe n’abamariyika mu ijuru.

Yavuze ko atorohewe no kwakira inkuru y’urupfu rw’umwana we wamwibagizaga ibihe bibi akamushyira mu munezero udashira, ngo akumbuye ibi bihe nawe aziko atazongera kubona. Yagize ati “Uyu munsi marayika wanjye amaze imyaka ine mu ijuru. Kandi ntibyigeze binyorohora. Nzirikana urwenya rwawe, ubumuntu no kwisanzura kwawe, ubushobozi bwawe bwo kurema inshuti mu bo mungana kugeza no kubakuruta. Wari mwiza birenze uko umuntu yabyumva."

Aha Juliana yari kumwe n'umuhungu we na mama we

Jualiana aracyibuka ibihe byiza yagiranaga n'umwana we

Juliana kandi yagaragaje ko hari ibihe byiza yagiranye n’umwana we akumbuye, yongeraho ko umwana we yakundaga kumubwira ko ari umubyeyi mwiza. Ati “Nkumbuye guhoberwa nawe, ibimenyetso n’ubutumwa byavaga mu birenge byawe. Buri gihe wambwiraga ko ‘ndi umubyeyi mwiza w’ibihe byose.’ Sinzi icyo nakoze ngo mpabwe iki gihano. Njye nziko nakoze ikintu cyiza nkunda mu buzima bwanjye ku isi yose aribyo kukubera umubyeyi.

Uyu muhanzikazi kandi yavuze ko anazirikana abandi babyeyi nkawe babuze abana babo, asaba Imana gukomeza kubatiza imbaraga. Ati “ Ndahamya ko Imana yampaye umugisha ubwo yakumpaga. Kuri uyu munsi ntacyo nakora ariko ndazirikana n’abandi babyeyi babuze abana babo. Nibyo koko tuzapfa, ariko icyirwaza umutwe kurushaho ni ukubura umwana aho unanirwa kubyakira. Imana ikomeze kudutiza imbaraga twese. Ruhukira mu mahoro mwana wanjye Keron Raphael Kabugo Atwooki."

Uyu mwana wa Juliana Kanyomizi [Keron] yagejejwe ku bitaro bya Nakasero tariki ya 9 Nyakanga 2014 ubwo yari avuye ku ishuri atameze neza, icyo gihe akaba yarahise ahabwa ubuvuzi bw’ibanze bw’indwara ya Asima yari asanganywe.

Ku itariki 13 Nyakanga ababyeyi be bafashe indege bamujyana mu bitaro byo mu mujyi wa Nairobi muri Kenya aho yagiye atakibasha no kuvuga. Icyo gihe abaganga b’ibitaro bya Agha Khan batangaje ko uruvangitirane rw’imiti yahawe rwaciye intege umutima we n’ibihaha, ari nabyo byateje ikibazo cy’umutima yagize kenshi mbere y’uko ashiramo umwuka. Yitabye Imana tariki ya 20 Nyakanga 2018.

Abaganga b'ibi bitaro barashyirwa mu majwi ko ari bo bishe umuhungu wa Juliana Kanyomozi

Ibitaro umwana wa Julina Kanyomozi yavuriwemo

Résultat de recherche d'images pour "Juliana Kanyomozi and her son get images"

Uyu niwe mwana wenyine uyu muhanzikazi yagiraga

2014 7largeimg225 jul 2014 134422700 703x422

alt=''

alt=''

alt=''

alt=''

Ubwo uyu mwana yashyingurwa, benshi bananiwe kwihangana






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 5 years ago
    yabyaye undi se yabuze abagabo
  • sandra5 years ago
    Nabyare undi se bizakuraho ko yapfushije impfura?cg utekereza ko azavuka angana n'uwa mbere?umuntu utarabura uwo akunda namubwira kumukunda cyane bigishoboka .
  • 5 years ago
    nta mwana usimbura undi! igihe cyose buri mwana agira umwanya we wihariye mu mutima wumubyeyi





Inyarwanda BACKGROUND