Jules Sentore ni umwe mu bahanzi bakomeye igihugu gifite bagerageza kuririmba injyana gakondo y’abanyarwanda. Kuri ubu uyu muhanzi yongeye gukora mu nganzo maze yongera guhimba indirimbo iri muri iyi njyana gakondo yise ‘Sine ya mwiza’ iyi ikaba indirimbo ya kabiri uyu muhanzi ubarizwa mu itsinda Gakondo ashyize hanze muri uyu mwaka.
Jules Sentore uherutse gutangariza Inyarwanda.com ko muri uyu mwaka wa 2018 arajwe ishinga no kongera gukundisha abanyarwanda injyana gakondo kuri ubu ngo iyi njyana ni yo ari kwibandaho bikomeye muri iki gihe, iyi ndirimbo ye nshya ‘Sine ya mwiza’ uyu muhanzi ayishyize hanze ikurikira iyo yise ‘Warakoze’ iyi yashyize hanze muri Mutarama 2018.
Jules sentore ni umwe mu baririmba mu njyana gakondo hano mu Rwanda
Jules Sentore aganira na Inyarwanda ubwo yatugezagaho iyi ndirimbo yatangarije umunyamakuru ati”Iyi ndirimbo icuranze mu buryo bugezweho ‘Moderne’ ariko nanone ikanaba mu buryo gakondo ku buryo nabakunda injyana gakondo batayibura yaba mu tubyiniro cyangwa ahandi hose dore ko icuranze neza ariko nanone hakabamo akantu ka gakondo arinabyo muri iki gihe ndi kurwana nabyo.”
Iyi ndirimbo nshya ya Jules Sentore yasohokanye namashusho yayo yafashwe akanatunganywa na RDay Entertainment.
REBA HANO INDIRIMBO NSHYA ‘SINE YA MWIZA’ YA JULES SENTORE
TANGA IGITECYEREZO