Jules Sentore ni umwe mu bahanzi bari guherekeza umukandida wa FPR Inkotanyi Paul Kagame mu bikorwa byo kwiyamamaza mu turere tunyuranye. Kuri ubu uyu muhanzi yamaze gushyira hanze indirimbo nshya yise ‘Tora kagame’ iyi ikaba ari indirimbo atangaza ko yashyize hanze nk’umusanzu we mu gushyigikira umukandida wa FPR.
Uyu muhanzi yatangaje ko yashyize hanze iyi ndirimbo mu rwego rwo gukomeza gushyigikira umukandida w’ishyaka abereye umunyamuryango rya FPR ari we Perezida Kagame, iyi ndirimbo Jules Sentore atangaza ko kuba ayishyize hanze mu gihe ibikorwa byo kwiyamamaza bigeze hagati ari uko yabanje kuyitondera ngo izasohoke imeze neza yuzuye kandi idafite ikibazo.
Jules Sentore ari mu bahanzi baherekeza umukandida wa FPR , Paul Kagame
Jules Sentore yabwiye Inyarwanda.com ko iyi ndirimbo izamufasha gutambutsa ubutumwa bwe ku bantu benshi mu gihe gito ndetse akanabakangurira gushyigikira no kuzatora Paul Kagame mu matora ya Perezida wa Repubulikaya abanyarwanda bose biteguye ateganyijwe ku itariki ya 4 Kanama 2017.
TANGA IGITECYEREZO