RFL
Kigali

Jules Sentore yashyize hanze indirimbo ye nshya ‘Tora Kagame’ – VIDEO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:26/07/2017 15:47
1


Jules Sentore ni umwe mu bahanzi bari guherekeza umukandida wa FPR Inkotanyi Paul Kagame mu bikorwa byo kwiyamamaza mu turere tunyuranye. Kuri ubu uyu muhanzi yamaze gushyira hanze indirimbo nshya yise ‘Tora kagame’ iyi ikaba ari indirimbo atangaza ko yashyize hanze nk’umusanzu we mu gushyigikira umukandida wa FPR.



Uyu muhanzi yatangaje ko yashyize hanze  iyi ndirimbo mu rwego rwo gukomeza gushyigikira umukandida w’ishyaka abereye umunyamuryango rya FPR ari we Perezida Kagame, iyi ndirimbo Jules Sentore atangaza ko kuba ayishyize hanze mu gihe ibikorwa byo kwiyamamaza bigeze hagati ari uko yabanje kuyitondera ngo izasohoke imeze neza yuzuye kandi idafite ikibazo.

sentoreJules Sentore ari mu bahanzi baherekeza umukandida wa FPR , Paul Kagame

Jules Sentore yabwiye Inyarwanda.com ko iyi ndirimbo izamufasha gutambutsa ubutumwa bwe ku bantu benshi mu gihe gito ndetse akanabakangurira gushyigikira no kuzatora Paul Kagame mu matora ya Perezida wa Repubulikaya  abanyarwanda bose biteguye ateganyijwe ku itariki ya 4 Kanama 2017.

REBA HANO IYI NDIRIMBO NSHYA YA JULES SENTORE






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 6 years ago
    what a song !!! tuzamutora twongere tumutore.





Inyarwanda BACKGROUND