Mu ijoro ryo kuwa Gatanu tariki 25 Gicurasi 2018 Jules Sentore yaraye aririmbiye mu kabari ka Ambassador’s Park gaherereye mu karere ka Kicukiro mu gitaramo cyiswe WEYOTAP (Weekly Youth Talent Performance), ni naho murumuna we yagaragarije impano ye y’ubuhanzi.
Yaririmbye zimwe mu ndirimbo ze, anahamagara mu murumuna witwa Ruti Joel ku rubyiniro nawe akora mu nganzo. Clement usanzwe ari umucuranzi ukomeye w’abanyamuziki nawe yacuranze gitari (Guitar) binyura benshi. Icyoyitungiye Jules Bonheur wamamaye nka Jules Sentore wataramiye muri Ambassador’s Park, yiyongera ku bandi bahanzi bakomeye bamaze kuharirimbira barimo King James, Natyy Dread ndetse na Dream Boys.
Jules Sentore n'umuvandimwe we ku rubyiniro
Uyu muhanzi aherutse gushyira hanze indirimbo yise ‘Sine ya mwiza’ akomoza ku mukobwa ugiye gushyingirwa. Ni ndirimbo yumvikanamo ubutumwa umukobwa uba ugiye gukora ubukwe agenerwa n’umubyeyi we, yacuranzwe na Producer Bob.
DORE GAHUNDA Y'ICYUMWERU CYOSE MURI AMBASSADOR'S PARK
Ku wa Mbere: Ijoro rya Reggae (Reggae night) rizabera mu kabyiniro ka Ambassador's Park
Ku wa Kabiri: Haba Karaoke aho baba batumiye Juliet.
Ku wa Gatatu: Haba hatumiwe Janne Uwimana.
Ku wa Kane: Habaho kwerekana filime ndetse abakiliya ba Ambassador's Park bagataramirwa n'abahanzi Gakondo.
Ku wa Gatanu: Batumira umuhanzi
Ku wa Gatandatu: Abakiliya ba Ambassador's Park basusurutswa na Seruka band mu muziki wa Live.
Ku Cyumweru: Hateguwe umuziki wa Live hamwe na Dr Kimbol
AMAFOTO:
Sentore yagaragaje ubuhanga budasanzwe
Clement kuri Guitar yahogoje benshi
Audy Kelly byamurenze acinya akadiho
Umuvandimwe wa Jules Sentore ku rubyiniro
Gakondo yungutse abandi bashayaya
Abasohokera Ambassador's Park ntibicwa n'inyota
Benshi bigishijwe kubyina Gakondo
Naho naho.......
Auddy Kelly yasanze ku rubyiniro Jules Sentore
REBA HANO 'SINE YA MWIZA' YA JULES SENTORE
AMAFOTO: Iradukunda Desanjo-Inyarwanda.com
TANGA IGITECYEREZO