Mu ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri tariki 13 Werurwe 2018 ahagana mu ma saa Saba z’ijoro ni bwo inkuru y’incamugongo yari igeze hanze ko umubyeyi wa Jules Sentore yitabye Imana azize uburwayi. Iyi nkuru itari nziza yemejewe na Jules Sentore ubwe wemereye umunyamakuru wa Inyarwanda ko yabuze umubyeyi we nyuma y’iminsi yari amaze arwaye.
Jules Sentore aganira n’umunyamakuru wa Inyarwanda.com yagize ati”Mama yagiye, yari amaze iminsi arwaye ariko igihe yari agezemo nabonaga ashobora gukira isaha ku yindi ntabwo nabonaga ko agana aho kwitaba imana rwose ariko nyine niko byagenze yitabye Imana mu ijoro ryakeye ahagana mu ma saa saba z’ijoro.” Uyu mubyeyi ngo yari arwariye mu Bitaro bya Gisirikare i Kanombe ari naho yitabiye Imana.
Imihango ijyanye no gushyingura uyu mubyeyi wa Jules Sentore nk'uko uyu muhanzi yabitangarije Inyarwanda.com ngo ntabwo baramenya neza gahunda cyane ko uyu munsi tariki 14 Werurwe 2018 ari bwo bari bwicare nk’umuryango bakareba uko bakora gahunda zose zikajya ku murongo ku buryo igihe cyo guherekeza uyu mubyeyi bari bukemeranyweho.
Hano mama wa Jules Sentore yari ateruye umwuzukuru we akaba imfura ya Jules Sentore ku munsi w'amavuko w'uyu muhanzi
Nk'uko byagiye bitangwa mu buhamya mbere Jules Sentore yari asigaranye mama we gusa cyane ko papa we yitabye Imana mbere y'uko avuka azize impanuka yatambamiye ubukwe bw’ababyeyi be, cyane ko iyi mpanuka yahitanye se yabaye mama we amutwite.
Jules Sentore mu gahinda ko kubura umubyeyi we yari asigaranye
TANGA IGITECYEREZO