RFL
Kigali

Judge Ian watinywaga cyane muri Tusker Project Fame agiye kuza mu Rwanda aho azaba agize akanama nkemurampaka ka I'm The Future

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:4/12/2018 11:10
1


Ian Mbugua ni umugabo wamamaye cyane muri Tusker Project Fame nk'umwe mu babaga bagize akanama nkemurampaka ariko atinywa cyane n'abahanzi kimwe n'abakurikiranaga iri rushanwa kubera uburyo yitwaraga ku bahanzi nk'umuntu utajenjekera abahanzi. Kuri ubu uyu mugabo agiye kuza i Kigali aho azaba ari mu kanama nkemurampaka ka "I'm the future".



"I'M THE FUTURE" ni irushanwa rya muzika rigamije gushakisha abanyempano babiri bafite ubuhanga bahize abandi ngo bafashwe gukuza impano zabo. Kuri ubu iri rushanwa riri kugana ku musozo aho abahatana bose berekeje mu mwiherero batangiye kuri uyu wa Mbere tariki 3 Ukuboza 2018 bakazawusoza tariki 29 Ukuboza 2018 ari nabwo hazamenyekana uzaba yatsinze.

Nk'uko abategura iri rushanwa babitangarije abanyamakuru mu kiganiro cyabaye kuri uyu wa mbere tariki 3 Ukuboza 2018 ngo Judge Ian ni umwe mu bazaba bagize akanama nkemurampaka aho azaba afatanyije na Producer Nicolas nawe wari witabiriye iki kiganiro n'abanyamakuru cyabaye mbere y'uko abahatana berekeza mu mwiherero uri kubera ku Kimironko.

Ian

Judge Ian

David Pro usanzwe utegura "I'M THE FUTURE" yatangaje ko iri ari irushanwa ngarukamwaka rizajya riba kugira ngo buri mwaka hagaragare abanyempano babiri bakwiye gufashwa kuzamura impano zabo. Kuri ubu umunyempano uzatsinda I'm The Future ku nshuro ya mbere azegukana miliyoni 15 z'amafaranga y'u Rwanda mu gihe uwa kabiri azegukana miliyoni 7 z'amafaranga y'u Rwanda ndetse bagahabwa n'amasezerano y'imyaka ibiri bakorana na Future Record.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Mbosso 5 years ago
    Judge IAN wamubaza Gabiro muri TPF aririmba I believe i can fly ya R Kelly





Inyarwanda BACKGROUND