RFL
Kigali

Dr Jose Chameleone yatunguye benshi avuga ko azajya kwiragirira inka ze igihe azaba ahagaritse umuziki

Yanditswe na: Fred MASENGESHO
Taliki:18/07/2017 13:33
0


Joseph Mayanja uzwi ku izina rya Dr Jose Chameleone yatangaje icyo azakora igihe azaba atagikora ibijyanye na muzika.Mu kiganiro cyitwa The Beat cya tTeleviziyo ya NTV, uyu mugabo abajijwe icyo azakora igihe azaba ahagaritse umuziki yatunguranye atangaza ko azajya kwiragirira inka ze.



Muri iki kiganiro,Dr Jose Chameleone yavuze ko ategenya kujya kwita ku nka ze asanzwe afite ahantu atigeze atangaza izina naramuka ahagaritse ibijyanye n’umuziki.Mu magambo ye yagize ati”Nsanzwe nkunda kamere rw’inyamaswa,ndamutse mpagaritse ibya muzika nzahita njya kuragira inka zanjye.

Ibi abivuze nyuma yaho aherutse kuvuga atebya ku bijyanye no kuba yaba afite ubuso bw’ubutaka bunini asanzwe akorera ibijyanye n’ubuhinzi n’ubworozi. Dr Jose Chameleone asanzwe ayobora inzu itunganya umuziki ya Leone Island akaba aherutse gushyira hanze indirimbo yise ’Mshamba’ ndetse akaba yavuze ko agiye gushyira hanze izindi ndirimbo eshatu vuba aha.

Src: Bigeye






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND