RFL
Kigali

Jose Chameleone yatangije kompanyi y’imodoka zitwara ba mukerarugendo

Yanditswe na: Editor
Taliki:23/03/2018 19:34
1


Umunyamuziki Jose chameleon yaguye ibikorwa bye muri uyu mwaka wa 2018 aho yashoye imari mu modoka zitwara ba mukerarugendo zibavanye ku kibuga cy’indege cya Entebbe muri Uganda zikabageze mu byerekezo bagiyemo.



Abinyujije muri kompanyi ‘PRO Stuart Kagoro’ yishyuye imodoka zo mu bwoko bwa Hiace Vans zizifashishwa mu gutwara abantu/ba mukerarugendo n’ibintu byabo bazajya baba binjiye muri Uganda.

Uyu munyamuziki ukomeye ku mugabane wa Afurika y’Uburasirazuba wamamaye mu ndirimbo Champion yabwiye Ugblizz dukesha iyi nkuru ko izi modoka enye yaziguze amashilingi 200 Million. Ibi byose ngo yabikoze agamije kwagura ishoramari atari mu muziki gusa ahubwo akareba niba no mu gutwara abantu n’ibintu yakunguka.

Chameleone tours and Travel

Jose Chameleone usanzwe ari na nyiri Leone Island, inzu imutunganyiriza umuziki yasobanuye ko izo modoka yashyize ku isoko zizakora akazi ko gutwara ba mukerarugendo bagenderera igihugu cya Uganda.

Yavuze ko zizajya zikora ku kibuga cy’indege no mu bindi bice by’igihugu. Chameleone w’abana bane anavuga ko uyu mushinga we ashaka kuzawagura ku buryo abantu bajya bazikodesha bakazimarana igihe bakora ibikorwa byabo bwite.

Kugeza ubu iyo kompanyi yamaze no kuyiha izina rya “Chameleon travel and tours”. Umuvugizi wa Chameleon we yatangaje ko ingendo z’izi modoko zigomba gutangira vuba muri uyu mwaka yongeraho ko banateganya no kugura izindi modoka zizifashishwa mu gutwara abantu n’ibintu.

Mu buzima busanzwe uyu muhanzi aritegura kwibaruka umwana wa Gatanu. Umugore we usanzwe ari n’umunyamideli Daniela Atim amaze iminsi muri Leta Zunze ubumwe za Amerika aho yagiye kubyarira.

Chameleone tours and TravelChameleone tours and Travel

Jose Chameleone yatangije kompanyi itwara abantu ibavanye ku kibuga cy'indege






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 6 years ago
    nibyiza na





Inyarwanda BACKGROUND