RFL
Kigali

Jose Chameleone yabeshyuje amakuru yavugaga ko yamaze gutandukana n’umugore we

Yanditswe na: Fred MASENGESHO
Taliki:4/08/2017 13:01
0


Umuhanzi Joseph Chameleone abinyujije ku rubuga rwa Facebook yamaze kubeshyuza amakuru yacicikanye mu binyamakuru binyuranye ku munsi w’ejo yavugaga ko yamaze gutandukana n’umugore we,Daniella Mayanja Atim.



Nk’uko bigaragara ku rukuta rwe Facebook rw’uyu muhanzi,yahakanye amakuru avuga ko yatandukanye n’umugore we bamaze kubyarana abana bane.Jose Chameleone yavuze ko urubuga rwe rwa Facebook rwakoreshejwe n’undi muntu atazi uwo ari we,yagize ati:

Hari abantu nahaye ijambo ry’ibanga rya konti yanjye ya Facebook ubwo nateguraga Legend concert kugira ngo imenyekane,ejo hashize abantu bafite imigambi mibisha bifashishije konti yanjye batanga ubutumwa bwibasira umuryango wanjye,ibintu bitari byo (…)

jose

Ubutumwa bwa Jose Chameleone bubeshyuza amakuru avuga ko yatandukanye n'umugore we.

Chameleone yakomeje avuga ko yakiriye abantu benshi bagiye bamuhamagara bamubaza ku bijyanye n’aya makuru gusa we ngo ahitamo gusiba buriya butumwa ndetse anavugurura ibijyanye n’umutekano w’urukuta rwe nk’uko buri umwe wese yabikora ku bw’umuryango we ndetse n’abakunzi be,yungamo ko akoresheje uru rubuga mu rwego rwo gusaba imbabazi kandi ko Imana izikurikiranira ababigizemo uruhare.

jose

Jose Chameleone uvuga ko ari mu bihe byiza  n'umugore,Daniella.

Uyu mugabo yahamije ko abanye neza n’umugore we ndetse ibyishimo  bikaba ari byinshi by’umwihariko muri iki gihe ari gukorera ibitaramo bitandukanye muri Australia.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND