RFL
Kigali

Dr.Jose Chameleone arashimira Imana kubw’impano y’umugore yamwihereye

Yanditswe na: Fred MASENGESHO
Taliki:14/08/2017 14:56
0


Umuhanzi Jose Chameleone yatangaje ko ashimira Imana nyuma yo kubona ko umugore we ari impano yiherewe n’Imana.Ibi abitangaje nyuma yaho abeshyuje amakuru yari yashyizwe ku rubuga rwa facebook yavugaga ko yamaze gutandukana n’umugore we,Daniella Atim Mayanja.



Joseph Mayanja uzwi ku izina rya Jose Chameleone abinyujije ku rukuta rwe rwa instagram yashyize hanze ifoto ari kumwe n’umuryango we,iyo foto yari iherekejwe n’ubutumwa buvuga ko ashimira Imana kubw’impano y’umugore itagira ikigereranyo mu gaciro yiherewe n’Imana. Avuga kuri iri shimwe Chameleone yagize ati”Shimwa Mana yanyihereye impano nk’iyi”.

jose

Ubwo iyi foto yashyirwaga ku karubanda benshi mu bamukurikira kuri instagram bamushimiye cyane bavuga ko ari umugabo mwiza wita ku muryango we,nk’uwitwa Purz ati”Imana iguhe umugisha,uri umuyobozi mwiza w’urugo abandi bungamo ko ubu butumwa bugaragaza ko uyu ari umuryango mwiza kandi ko ibyo yakoze ari ibintu byo kwigirwaho n’abandi.

jose

Jose Chameleone n'umugore we Daniella.

Jose Chameleone atangaje ibi ari mu gihugu cya Australia aho agenda akorera ibitaramo mu mijyi itandukanye yo muri iki gihugu nka Sydney,Melbourne na Adelaide kandi akaba yitegura gukora n’ibindi bitaramo byinshi ku mugabane w’Uburayi mu bihugu nk’u Bufaransa,Suwede,u Butaliyani n’ibindi mu mpera z’uku kwezi.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND