RFL
Kigali

Jordan Mushambokazi wahatanaga muri Miss Rwanda yagiye ku Nkombo guha igikoma abana b'abanyeshuri-AMAFOTO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:6/08/2018 12:44
11


Mu mpera z'icyumweru gishize nibwo Jordan Mushambokazi umwe mu bakobwa bahataniraga igihembo cya Nyampinga w'u Rwanda mu mwaka wa 2018 yasuraga abana babanyeshuri bo ku Nkombo. uyu mukobwa utaragize amahirwe yo kwegukana ikamba cyangwa kuza mu babonye imyanya myiza kuri ubu yatangiye gushyira mu ngiro umushinga yari yatanze.



Tariki 02 Kanama 2018 nibwo Jordan Mushambokazi yerekeje mu ntara y' Uburengerazuba mu karere ka Rusizi mu murenge wa Nkombo aho yasuye abanyeshuri biga mu ishuri ryitwa nkombo foundation school ryigamo abanyeshuri bagera muri 700 abenshi muribo bafite ikibazo cy'imirire mibi kubera kutabona indyo yuzuye, aha uyu mukobwa akaba yaragaburiye igikoma abanyeshuri bose akoresheje ifu y'igikoma ya nootri family hanyuma bamwe muri bo bafite ikibazo cy' imirire mibi kurusha abandi abagenera ifu y'igikoma yo gutahana.

Usibye kugaburira abana igikoma uyu mukobwa ariko kandi yigishije ababyeyi babo akamaro ko gutekera abana indyo yuzuye ndetse n'ingaruka z'imirire mibi ku mikurire y'umwana aha ariko kandi akaba yaranababwiye ingaruka bifite ku muryango ndetse na sosiyete nyarwanda muri rusange. uyu mukobwa kandi yijeje ubuyobozi bw'ikigo cya Nkombo Foundation School ubufatanye ndetse no gukomeza kububa hafi muri iki gikorwa kijyanye n'umushinga we wo kwigisha abantu kunoza indyo mu muryango.

JordanJordan Mushambokazi ubwo yari ageze kuri iki kioJordanJordanYabanje gusabana naba banaJordanJordan yabanje kuganiriza aba banaJordanJordanJordanJordanJordan Mushambokazi asangira igikoma n'abanaJordanJordanAbana bagaragaza imirire mibi bagenewe ifu y'igikoma






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Ukuri5 years ago
    Ni byiza gusa bitumye nibaza. Ese mi umutima mwiza cyangwa ni business? Umuntu asigaye ajya gufasha akajyana n abanyamakuru ngo bamufate amafoto ngo yafashije....Mana tabara isi yawe
  • Rebakure5 years ago
    Ariko ibibintu byaje muri uru rda nibiki, byo gushaka kubwira abantu bamwe ko bagomba gukorerwamo nabandi, bakabafashwa? Abafasha dukwiye kumenya neza aho baba bakuye, si non, mwitondere humiliation, ibintu nkibi nibyo byateje revolution ya 1959
  • Penny irakoze5 years ago
    @Ukuri.... Nange byaranyobeye pee. Muri bibiliya haranditse ngo nutangisha ukuboko kw iburyo ikwibumoso ntukukabimenye none uyu arifotoreze kubana ngo nuko yabahaye igikoma,narumiwe !
  • pedro someone5 years ago
    Niko isi iteye pe!
  • Fata5 years ago
    umvugiye ibintu muvandi!! Bose icyo baba bashaka ni ukwibonekeza gusaaaa!! ubu yavuye kgl ngo agiye guha abana i gikoma ku nkombo??? ubwose yanabasigiye agasabune ko nduzi imyenda yabo idaheruka utuzi? yarangiza akifotoza ngo nawe bamuvuge rero!! Chercher le buzz seulement sans coeur dieriere ca ne sert a rien!
  • Perez5 years ago
    Uyu Niwe mukobwa w umuswa wabaga muri Miss Rwanda ishize...Twari twarayobewe iyo yagiye
  • charlline5 years ago
    ifoto ya 3 uhereye hasi iragaragaza umwiryo no kwifotoreza kubana bibabariye, Abagiraneza nkaba ntibazigera bagera no hafi yijuru.
  • ukuri nyakuri5 years ago
    wahora niki ko Bibiliya yavuze iti ukuboko kwiburyo nikugira neza ukwibumoso si ngombwa ko kubimenya . ntago aba akorera bariya bana ahubwo aba yikorera , ari gukorera image ye niyo mpamvu yahamagaye abanyamakuru
  • Akhmifo5 years ago
    Nange ubu mba numiwe! Umuntu ajya gutanga igikoma ku nkombo agahuruza itangazamakuru!! Wagirango hari ayandi majyambere ajyanyeyo. Igikoma kweli!!!!
  • Mariya5 years ago
    Ariko nge narumiwe koko!! Ubu se igikoma koko nicyo cyahuruje abanyamakuru n'aba bagabo bamuri inyuma?? Ese aba bana ko nzi ko bari mu kiruhuko babahamaye ngo baze babahe igikoma hanyuma nyampinga yifotoze?? Aka ni agahinda pe. Naringize ngo ahubwo yasize abubakiye icyumba cy'ishuri bigiramo, abahaye se amazi meza cyangwa asize atanze imishahara y'abarimu babigisho dore ko badahembwa( abarimu bo mu nshuke), kuko nta budget ihari. Abanyamakuru namwe mukwiye kwisubiraho pe.
  • Beda5 years ago
    Bantu ibi ntabumuntu bubirimo, kujya kwifotoreza kumuntu wibabariye ikindi arumuntu mugenzi wawe umushukisha igikoma kunyungu zawe bwite n'Imana ntago yabikubabarira. Ese reka gerageze kumvako wagiraga neza daa! Ubu niki wakemuriye bariya bana? ese nibura kira gikoma wabahaye cyabamazemo namasa nibura abiri? ese amafoto yabariya bana wasakaje mwitangaza makuru kunyungu zawe bwite nibura wabibasabiye uburenganzira? ese ubwo hagize umwana bibangamira muburyo runaka ahazaza he wamufasha iki? Nizereko biguteye isoni kwifotoreza kumuntu mugenzi wawe kuko atabashije kuvukana amahirwe nkayawe! Igiiikoma koko?





Inyarwanda BACKGROUND