RFL
Kigali

Johny Depp yashyize atangaza ukuri ku cyatumye atandukana n'umugore we Amber Heard

Yanditswe na: Yvonne Murekatete
Taliki:3/10/2018 12:02
0


Johny Depp yemeje ko n'ubwo ashinjwa guhohotera umugore we ariko ngo atari umugabo w'umunyamahane.



Kuva mu kwezi kwa 1, umwaka 2017 Johny Depp na Amber Heard, ibyamamare muri Sinema y'Amerika baracyasiragira mu nkiko ku bijyanye n'imitungo. Mu kiganiro yahaye itangazamakuru kuva yatandukana n'umugore we, Johny Depp yahakanye ibyo gukubita no guhohotera Amber Heard.

Yagize ati"Ikintu cyambabaje kurusha ibindi, ni uko ibyo Amber yamvuze bitandukanye kure cyane n'ukuri. Kugirira nabi umuntu ukunda, nk'umutera ubwoba? Oya, uwo ntashobora kuba njye. Si ndi umunyamahane ntyo".

Amber Heard et son mari Johnny Depp - Avant-première du film "Black Mass" lors du Festival International du film de Toronto, le 14 septembre 2015.

Johny Depp na Amber bakiri mu rukundo

Johny Depp, icyakora ntiyagaragaje impamvu nyamukuru yatumye atandukanye na Amber Heard gusa yemeza ko atahise abeshyuza ibyo yabeshyewe kuko byari birenze atashoboraga kubona icyo arenza ku kinyoma gifite imbaraga cya Amber Heard.

Src; Yahoo.fr






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND