RFL
Kigali

John Legend yabaye umwirabura w'umugabo wa mbere ubitse EGOT, igihembo gikubiyemo 4 ibikomeye byose mu myidagaduro

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:11/09/2018 11:25
0


EGOT ni impine ya Emmy, Grammy, Oscar na Tony. Ibi nibyo bihembo bikuru mu ruganda rw’imyidagaduro ku isi, ibi John Legend akaba ari we mwirabura w'umugabo wa mbere wabyegukanye. Yujuje aka gahigo ubwo yegukanaga Emmy Award.



Kuri iki cyumweru nibwo John Legend yegukanye Emmy Award kubera "Jesus Christ Superstar Live in Concert.", iyi ni opera ya ivuga ku cyumweru cya nyuma cy’urupfu rwa Yezu, John Legend akina ari we Yezu muri iyi opera yamuhesheje igihembo gikomeye muri sinema.

Image result for john Legend egot

Umugore we yari ahari igihe yandikaga amateka

Ku myaka 39, John Legend ni umwe mu babashije kugera kuri EGOT ndetse akaba umwirabura w'umugabo wa mbere ubashije kubigeraho, dore ko undi mwirabura wabigezeho ari Whoopi Goldberg gusa. Uretse iyi Emmy Award, John Legend amaze kwegukana Grammy Awards 10, muri 2015 indirimbo ye ‘Glory’ yo muri filime ‘Selma’ ikaba yaregukanye Oscar, muri 2017 nabwo yegukana Tony Award kubera kuba umwe mu ba producers ba ‘Jitney’.

Image result for john Legend egot

Aba nibo bageze kuri EGOT ku munsi umwe na John Legend

Yasangije abamukurikira kuri Instagram ibyishimo yagize byo kuba umwe mu babashije guca aka gahigo. Yagize ati “Mbere y’iri joro abantu 12 gusa nibo bari barabashije gutsindira Emmy, Grammy, Oscar na Tony. Andrew Lloyd Weber, Tim Rice nanjye twinjiye muri iryo tsinda kubera gutsindira Emmy nyuma yo gukora ‘Jesus Christ Superstar Live in Concert.’ Nishimiye kuba muri iri tsinda kandi ntewe ishema no kuba naragiriwe icyizere cyo gukina ndi Yezu Kristu.”






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND