RFL
Kigali

John Legend n’umugore we Chrissy Teigen bagiye gukurikiza umwana wabo utaruzuza imyaka 2

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:23/11/2017 11:08
0


Umwana wabo Luna yavutse muri Mata 2016 nyuma y’igihe kinini barabuze urubyaro, none batangaje ko biteguye no kwakira umwana wa 2. Yaba umwana wabo wa mbere ndetse n’uyu Chrissy atwite, babayeho hifashishijwe guhuza intanga kubera ikibazo cyo kutabyara.



Chrissy Teigen kandi yanahishuye ko gusama ku bantu b’ibyamamare biba bitoroshye bitewe n’akazi kabo gatuma bahora bagenda, ngo kugirango uzasame biba ari imibare ikomeye ku buryo iyo bibaye biba ari ibyishimo bikomeye. Yanatangaje kandi ko we na John Legend bifuza kubyara abana benshi.

Chrissy Teigen

Chrissy Teigen atwite umwana wa 2 nyuma ya Luna

Related image

John Legend, umugore we n'umwana we

Uyu mugore aheruka kuvuga mu kwezi kwa 1 ko we na John legend babitse intanga ngabo, bivuze ko umwana biteguye kuzabyara ari umuhungu. Bombi bashakanye muri 2013 nyuma y’imyaka myinshi bakundana.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND