RFL
Kigali

John Cena yemeye kubagwa kugira ngo abyarane na Nikki Bella yihebeye

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:20/06/2018 13:11
0


Umukinyi w’iteramakofe John Cena yemeye guhindura ubuzima afata icyemezo cyo kuramira urukundo rwe na Nikki Bella. Yavuze ko yemeye kubagwa kugira ngo azabyarane n’umukunzi we.



John Cena avuga ko mu busanzwe atashoboraga kuryamana n’umukobwa ngo babyare umwana bitewe n’uko yifungishije. Ibi yabivugiye muri Sunday’s episode ku cyumweru aho uyu mugabo w’imyaka 41 y’amavuko, yatangaje ko yisubiyeho ku cyemezo yari yarafashe cyo kutabyara.

Yagize ati “Mu busanzwe sinashoboraga kubyara umwana. Ndakubwira ko niteguye kubagwa hanyuma tubona uko tuzabyarana (yabwiraga Nikki Bella). Uriteguye se?. Witeguye guhindura intekerezo zawe tugasubirana." John yavuze ko atazongera gutekereza ku bijyanye no kutabyara, avuga ko ari ingingo yizeho neza kuko ashaka kubyarana na Nikki Bella bari baherutse gushwana.

Image result for John Cena and Nikki Bella get images

Aba bombi bahurira mu mukino w'iteramakofe

Ubwo Bella yasukaga amarira yagize ati “Mbwira ko uzaba umugabo w’igitangaza ku isi yose”. John Cena we yamubwiye ati “Mbwira ko unkunda, unambwire ko wemeye kuzashyingiranwa nanjye.” Nyuma y’aya magambo yahise amwambika impeta aranamusoma. Muri Mata 2018, Bella yatangaje ko yashwanye na John Cena biteguraga kurushinga. Gusa, amakuru ya vuba aremeza ko aba bombi bamaze gusubirana bidasubirwaho nk’uko ikinyamakuru People cyabyanditse.

Impamvu yari yabateye gutandukana ntivugwaho rumwe, gusa iki kinyamakuru kivuga ko batari bumvikanye ku bijyanye n’ubukwe n’uburyo bazabyara kandi John Cena yari yanze kuva ku cyemezo cyo kutabyara. Muri Gicurasi, ni bwo byemejwe y’uko Nikki Bella yasubiranye na John Cena.

Image result for John Cena and Nikki Bella get images

John Cena yavuze ko yiteguye kubagwa kugira ngo azabyarane na Nikki Bella

Image result for John Cena and Nikki Bella get images

Image result for John Cena and Nikki Bella get images






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND