RFL
Kigali

John Cena wari wagaragaje ko acyifuza kubana n’umukunzi we byarangiye basubiranye

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:22/05/2018 17:23
1


Mu cyumweru gishize John Cena yatangaje ko ari mu bihe bitoroshye nyuma yo kubengwa n’umukunzi bendaga gukora ubukwe ndetse ashimangira ko acyifuza kumugira umugore. Aya makuru yatunguye Nikki Bella wari wasubitse urukundo rwe na John Cena ariko ubu basubukuriye aho bari bageze ndetse ngo urukundo rwabo rwarushijeho kwiyongera.



Mu gihe haburaga ibyumweru 3 gusa ngo bakore ubukwe, Nikki Bella yahagaritse urukundo rwe na John Cena. Ibi byatunguye benshi kuko uru rukundo rwabo rwari rumaze imyaka 6 nta makemwa ndetse muri 2017 John yatereye ivi muri ringe imbere y’abageze kuri 70,000 asaba uyu mukobwa kumubera umugore. Nta mpamvu yigeze itangazwa yaba itumye uyu mukobwa afata uwo mwanzuro arik oyigeze gutangaza ko yifuza ko umunsi azamanika akaboko akitwa umugore w’umuntu, azaba abikoze mu buryo bwa burundu ku buryo atazongera ngo yisubireho.

Image result for john cena and nikki bella

John Cena na Nikki Bella

Nyuma y’ukwezi urukundo ruhagaze, John Cena yatangaje ko ababaye cyane ndetse ko yifuza bikomeye ko umukunzi we yamugarukira akemera ko babana nk’umugore n’umugabo ndetse bakabyarana. John Cena w’imyaka 40 yashatse umugore wa mbere ariko batandukana batanabyaranye. Kuri ubu ngo ibintu byongeye kumera neza hagati ya John Cena na Nikki Bella ku buryo igihe icyo aricyo cyose basubukura ubukwe bwabo.

John Felix Anthony Cena Jr. yamenyekanye cyane mu mikino njyarugamba izwi nka WWE ndetse uyu Nikki Bella nawe akina uyu mukino. Umwe mu nshuti zabo za bugufi yatangaje ko impamvu nyamukuru yatumye Nikki Bella ahagarika iby’ubukwe na John Cena ari uko ngo uyu mugabo adakunda abana nyamara we akaba yarashakaga umuryango. Uku kudahuza kuri iyo ngingo byatumye afata uwo mwanzuro utoroshye.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Maniragaba Revelien5 years ago
    John Cena Ndamwemera Arashoboye





Inyarwanda BACKGROUND