RFL
Kigali

Joel Kapat usanzwe wibera muri Amerika wari waje mu Rwanda gushyingura umubyeyi we yadusigiye indirimbo nshya ‘Cocky Fresh’-VIDEO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:10/02/2018 14:23
0


Kagarama Patrick cyangwa Joel Kapat ni umuhanzi ukomoka mu Rwanda cyane ko se ariho avuka mu gihe nyina avuka muri Congo. Kuri ubu uyu muhanzi aba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, gusa mu minsi ishize yari ari mu Rwanda aho yari yaje gushyingura se umubyara witabye Imana mu minsi ishize.



Ubwo yazaga mu Rwanda aje gushyingura Se, uyu muhanzi udakunze kuza mu Rwanda yahuye n'umunyamakuru wa Inyarwanda bagirana ikiganiro kirekire. Joel Kapat ni umuhanzi w’umunyarwanda uba muri Amerika akaba aherutse kurangiza Album ye nshya yise ‘Triniti’ iriho indirimbo ze nshya zirimo n’iyi ngiyi nshya yasohoye yise ‘Cocky Fresh’ kimwe n’izindi zinyuranye zigera ku ndirimbo 15 zigize Album ye Triniti.

joel KapatJoel Kapat yamaze gushyira hanze Album ye nshya yise 'Triniti'

Aganira na Inyarwanda, Kagarama Patrick wiyise izina ry’ubuhanzi rya Joel Kapat, umusore uririmba injyana ya Afro Popo avanzemo na HipHop, yadutangarije akunda kumva ko ari umunyarwanda kabone ko atigeze ahaba na cyane ko yabaye muri congo akahava yerekeza muri Amerika aho yagiye mu mwaka w'2000 we n’umuryango we ari naho baba kugeza ubu.

REBA HANO INDIRIMBO NSHYA YA JOEL KAPAT ‘COCKY FRESH’







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND