RFL
Kigali

Jody Phibi uri gufashwa bya hafi na Promo Africa yashyize hanze indirimbo ye ya mbere muri 2018 –YUMVE

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:8/01/2018 13:29
0


Jody Phibi ni umwe mu bahanzikazi bazwiho ubuhanga hano mu Rwanda, ni umwe mu bo benshi babonagamo impano yo kuririmba neza ariko benshi bakibaza aho iby’umuziki we bipfira cyane ko atakunze guhirwa no kuba yakwamamara ngo yigarurire muzika nyarwanda, icyakora nanone ntabwo yigeze acika intege dore ko nubu agihatana.



Jody Phibi wakunze kuvuga ko agorwa no kutagira abamufasha kuri ubu icyifuzo cye cyamaze gusubizwa aho magingo aya ari gufashwa bya hafi na Promo Africa, kompanyi ifasha abahanzi mu buryo bwo kubagira inama no kubunganira mu bijyanye n’ubuzima bwabo bwa buri munsi muri muzika. Kuri ubu rero Jody atangiye umwaka wa 2018 ashyira hanze indirimbo ye nshya yise ‘Break it Down’.

jody

Jody Phibi wamaze gushyira hanze indirimbo ye nshya

Iyi ndirimbo nshya ya Jody Phibi yakozwe na The Weezy umusore utunganya indirimbo mu gihugu cya Uganda, uyu akaba ari nawe wakoze indirimbo ‘Body’, Jody Phibi yakoranye na Rabadaba ikamamara cyane mu Rwanda ndetse na Uganda. Mu kiganiro kigufi na Jody Phibi yabwiye Inyarwanda.com ko mu minsi iri imbere bagiye kureba uko bahita bafata amashusho y’iyi ndirimbo ku buryo yazajya hanze mu minsi ya vuba.

UMVA HANO IYI NDIRIMBO NSHYA YA JODY PHIBI 'BREAK IT DOWN'







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND