RFL
Kigali

Jody ni inshuti yanjye yihariye azi uko umutima wanjye utera, Sinkamubure- Auddy Kelly

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:10/10/2015 17:56
4


Umuhanzi Auddy Kelly wagiye avugwaho kuba mu rukundo n’umuhanzikazi Jody ariko bombi bakabihakana, yashyize hanze indirimbo nshya yise “Sinkakubure” ikubiyemo ubutumwa yageneye Jody inshuti ye yihariye ndetse akaba ari n’umujyanama we.



Muri iyi ndirimbo Sinkakubure yakozwe na Producer Fazzo muri Grace Studio, Auddy Kelly asaba umukunzi we kumuguma iruhande nyuma yo kurota bashaka gutandukana kandi biterwa n’uburyo ari kumubabaza. Auddy Kelly avuga ko nta wundi yabona asimbuza umukunzi we bitewe n’urwo amukunda.

Mu kiganiro na inyarwanda.com Auddy Kelly yavuze ko iyi ndirimbo “Sinkakubure” yayanditse kugirango izafashe abanyarwanda benshi ko nta muntu ku giti cye yayihimbiye.Yabasabye kujya basabana imbabazi aho gupfa utuntu tw’amafuti tuviramo benshi gushwana no gutandukana.

Ku bijyanye n’abashobora gukeka ko muri iyi ndirimbo, Auddy Kelly aba atera imitoma Jody Phibi bavugwaho gukundana, yabwiye inyarwanda.com ko indirimbo yose atayituye Jody ahubwo ko yamutuye izina ryayo gusa ariryo “Sinkakubure”. Ati Jody ndamukunda birenze, sinkamubure, azi uko umutima wanjye utera, ni umuntu wihariye kuri njye.

Auddy Kelly

Auddy Kelly na Jody Phibi

Abajijwe niba umubano wabo nta gatotsi karimo na cyane ko mu ndirimbo avuga ko yarose batandukanye, Auddy Kelly yavuze ko abanye neza na Jody kuko ariwe nshuti ye magara, umujyanama we ndetse ngo akaba azi uko umutima we utera, bakaba bakundana urukundo rwa kivandimwe atari nk’urwo abantu batekereza ko bari Couple cyangwa aba Fiyanse.

Tariki ya 9 Ukwakira 2015 umunsi Auddy Kelly yashyiriye hanze indirimbo ye nshya “Sinkakubure”wahuriranye n’ibirori by’isabukuru ya Jody Phibi. Auddy Kelly utigeze akandagira muri ibyo birori by’umukunzi we wihariye, yabwiye inyarwanda.com ko yabitewe n’umunaniro yirirwanye, ko ntaho bihuriye no kuba batakibanye neza.

Byavuzwe kuva kera ko Auddy Kelly akundana na Jody

Auddy Kelly wamenyekanye mu ndirimbo Ndakwitegereza na Sinzagutererana, yakomeje avuga ko nta mpano yabona aha Jody ku munsi w’isabukuru ye usibye kumubwira ngo “Sinkakubure”. Jody na Auddy bamaze imyaka ibiri bavugwaho kuba mu rukundo ariko bo ntibakunze kubitangaza. Auddy yavuze ko igihe kizagera ukuri kukajya hanze.

Ku bijyanye no kuba yarakoresheje ifoto ya Miss Umutoni Barbine kuri Cover y’indirimbo niba ataba ariwe asimbuje Jody, Auddy yavuze batari mu rukundo ahubwo ko ari ibisanzwe ari nkuko wakoresha undi muntu kuri Cover.  

UMVA HANO INDIRIMBO NSHYA SINKAKUBURE YA AUDDY KELLY







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 8 years ago
    Ntakirimo pe
  • h8 years ago
    shaka indi ntero shya iy'urukundo rwawe na Jody twarayihaze! mujye mukora ibikorwa bibe aribyo byigaragaza.
  • sonia8 years ago
    sha ntimukatubeshye numugore n'umugabo ntawamenya uko umutima wundi utera none ngo wowe ngo arabizi ntarukundo rwanyu
  • tom8 years ago
    Kora sha va muntuntu tudashinga! Ubwiere Fazo Ko Indi ndirimbo ivanze nabi





Inyarwanda BACKGROUND