RFL
Kigali

Jody amaze igihe, ariko Jody nyawe agiye kuza yerekane itandukaniro - Jody Phibi

Yanditswe na: Seleman Nizeyimana
Taliki:29/10/2015 18:37
0


Nyuma y’igihe kinini gishize atigaragaza mu ruhando rwa muzika nyarwanda, Jody Phibi, yijeje abakunzi be ko agiye kugarukana ibikorwa bikomeye, anaboneraho kubamenyesha ko mu gihe cyose amaze atigaragaza atari yicaye ubusa ko ahubwo yari ahugiye mu bindi bikorwa by’ingirakamaro ku hazaza he.



Jody Phibi uri mu mwaka wa nyuma w’ikiciro cya 2 cya kaminuza muri Mount Kenya University mu ishami rya Social works business and public administarion, avuga ko yari amaze iminsi ahugiye mu masomo kurusha ikindi kintu icyo aricyo cyose,  gusa kuri ubu akaba arimo ayasoza ku buryo bidatinze agaruka mu muziki, akawukora atizigamye.

Jody

Jody Phibi

Ati “Amakuru ni meza, ndi mu bizamini byanjye bya nyuma, ndimo kwandika igitabo, ndafashwe cyane. Ubu ng’ubu ndi mu minsi ya nyuma y’ishuri, ibintu birakomeye cyane, biransaba kwitondo ariko icyo nabizeza ni uko hari ikintu gishya ngiye kubazanira mu minsi itarambiranye kuko nkurikije iminsi ibura, igihe abakunzi banjye bihanganye nicyo kinini.”

Jody Phibi akomeza avuga ko nyuma yo gusoza amasomo,  aribwo yumva yizeye ko azarushaho kwigaragariza abakunzi b’umuziki, akawukora atizigamye agakuraho ibyo yakunze gushinjwa byo kugira impano ariko akagenda biguru ntege.Ati “ Icyo nabwira abantu ni uko Jody nyawe agiye kuza.”

Reba amashusho y'indirimbo 'Yegwe weka' yakoranye na Ray Signature


Jody Phibi kandi ni umwe mu bahanzi ba banyarwanda bazagaragara mu gitaramo cyo kumurika album ya mbere ya Two4 real bise Nyumva, muri iyi weekend, aho ararikira abakunzi b’umuziki nyarwanda kuzaza gutaramana n’abahanzi bose bazagaragaramo muri iki gitaramo.

Reba amashusho y'indirimbo 'Tenderness'

Reba amashusho y'indirimbo 'Karimo'

Iyi yayise 'Nyambika impeta'






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND