RFL
Kigali

Jody akomeje gushyira ingufu mu bikorwa bye bya muzika-Video

Yanditswe na: Seleman Nizeyimana
Taliki:19/11/2014 11:05
1


Nyuma yo kugaragaza ingufu cyane kuva mu ntangiriro z’uyu mwaka wa 2014, umuhanzikazi Jody kuri ubu wanamaze gushyira ahagaragara amashusho y’indirimbo ye ‘Karimo’, aratangaza ko agiye gutangira gutegura ibitaramo bitandukanye hirya no hino bigamije kumuhuza n’abafana be.



Uyu muhanzikazi kandi avuga ko agiye gukomeza gukora ibikorwa bya muzika binoze kurushaho, ari nako afatanya n’abahanzi batandukanye yaba abo mu Rwanda no mu karere.

Mu kiganiro yagiranye n’Inyarwanda.com, ubwo yatugezagaho amashusho y’indirimbo ye ‘Karimo’, Jody yanadutangarije ko akomeje gushyira imbere ibikorwa by’umushinga ahagarariye nk’umunyarwandakazi wa  Reach a hand Uganda.

Ati “ Nkomeje gushyira imbere ibikorwa by’umushinga mpagarariye nk’umunyarwandakazi witwa  Reach a hand Uganda(RAHU) ariko ibikorwa byawo bigomba kurenga umupaka kuko birebana ahanini n’urubyiruko.”

Reba amashusho y'indirimbo 'Karimo'


Nizeyimana Selemani

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Tumsifu Claude9 years ago
    Aje neza kabisaa.................... Courage.





Inyarwanda BACKGROUND