RFL
Kigali

Jennifer Lopez ubu noneho acuditse n’umukinnyi wa Baseball

Yanditswe na: Seleman Nizeyimana
Taliki:16/03/2017 7:40
2


Nyuma yo gutandukana n’umuraperi Drake batarambanye, kuri ubu Jennifer Lopez ari kugenda ahishurira isi ko ubu ari mu buryohe bw’urukundo n’umunyamerika Alex Rodriguez, usanzwe uzwi cyane ku kazina ka A-Rod, akaba akina umukino wa Baseball.



Jennifer Lopez aherutse gushyira kuri Instagram ifoto ye n’uyu mukunzi we basa nk’abaryamye mu buriri bumwe aho uyu mugabo isura ye yari ikingirijwe n’imisatsi ya Jennifer bishimangira ko bagiranye ibihe by’umunezero. Ibi bikaba bije ndetse nyuma y’uko banaherutse i Bahamas.

Jennifer Lopez na A-Rod

Nkuko Pagesix, iheruka kubitangaza ngo aba bombi berekeje mu majyaruguru y’ibirwa bya Caraibes kugirango bagire umwanya uhagije wo kwishimana aho bari ahitwa Bakers Bay Golf & Ocean Club ahantu hasanzwe hagenewe ba nyiraho cyangwa ibyamamare.

Src:Trace






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • DJ TYGA7 years ago
    AHUBWO BYARAMUCANZE
  • Wa p7 years ago
    Uyu we zamukoze mumatwi neza neza, arongorwa boshye inkokoo...





Inyarwanda BACKGROUND