RFL
Kigali

Jeff Bezos ni we muherwe wa mbere ku isi, Bill Gates yavuye kuri uyu mwanya yari arambyeho

Yanditswe na: Fred MASENGESHO
Taliki:27/07/2017 19:37
1


Umuherwe Jeff Bezos w’imyaka 54 y’amavuko ni we wasimbuye Bill Gates ku mwanya wa mbere mu baherwe bo ku isi yose. Jeff Bezos kuri ubu afite umutungo usaga miliyari 90.7 z’amadorali ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika.



Jeff Bezos waje ku mwanya wa mbere ku isi arusha Bill Gates wari usanzwe kuri uyu mwanya miliyoni 500 z'amadorali y'Amerika nk'uko Forbes ibitangaza.Ibi Jeff Bezos abigezeho nyuma y’izamuka ringana na 2.4% ku mugabane umwe wo muri Kompanyi yashinze icuruza ibintu bitandukanye kuri internet yitwa Amazon.

Abigezeho kandi nyuma y’izamuka ry’ubukungu rikomeye ryabayeho mu mezi atatu abanza y’uyu mwaka muri iyi kompanyi, aho ibyagurishijwe byiyongereyeho 23% bingana na miliyari 35,7 z’amadorali hakiyongeraho ko  bateganyaga ko irizamuka rizaba riri hagati ya 16% na 24% mu minsi 15 ya mbere ya Kamena 2017 bityo akaba yeretse igihandure Bill Gates,Umuyobozi wa Microsoft wari umaze igihe ayoboye uru rutonde.Uyu mugabo afite imigabane ingana na 17% ku ijana by’iyi kompanyi,ikaba ingana na miliyoni 500 z’amadorali y’Amerika.

jeff

Inzu ndangamurage y'imyenda yaguzwe na Jeff Bozes.

Bezos yagiye akora ibintu byinshi bitandukanye muri iyi myaka ishize byagize  uruhare rukomeye mu izamuka ry’ubukungu bwe,aha twavuga nko mu w’2013 ubwo yaguraga ikinyamakuru Washington Post ingufu yakoresheje mu kuzamura Kompanyi ye y’ibijyanye no kujya mu isanzure,Blue Origin Post,imari yashoye mu bintu by’ikoranabuhanga,inzu ndangamurage y’imyambaro iri mu mujyi wa Washinton DC n’ibindi.Uyu mugabo azwiho kugira ubuntu ariko ngo atanga kenshi imineke ku bantu bamunyuraho bigendera,akagira murumuna we Mark Bezos ukora akazi k’ubukorerabushake mu bijyanye no kuzimya inkongi y’umuriro.

jeff

Murumuna wa Bozes,Mark Bozes ni umukorerabushake mu kuzimya inkongi y'umuriro.

jeff

Jeff Bozes yambaye imyambaro nk'iy'ibivajuru.

Src: Forbes






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • NIYOTWIZERA Olivier6 years ago
    Uyu mwanya arawukwiepe.arko akomeze yagure ibikorwabye.ku iri hose!





Inyarwanda BACKGROUND