RFL
Kigali

Jeff Ajay yashyize hanze amashusho y’indirimbo ‘Rayon dukunda’ -VIDEO

Yanditswe na: Seleman Nizeyimana
Taliki:18/05/2017 20:12
0


Nyuma yaho ikipe ya Rayon Sports yegukanye igikombe cya 8 cya shampiyona, abakunzi bayo bakomeje kubyina intsinzi bagaragaza ibyishimo hirya no hino, by’umwihariko umuhanzi Jeff Ajay waherukaga gukora mu nganzo agahimbira iyi kipe indirimbo, kuri ubu yamaze gushyira hanze amashusho yayo.



Nkuko uyu musore usanzwe ukora umuziki mu njyana ya Dancehall yabidutangarije ngo yakoze iyi ndirimbo nyuma yo kubona ko iyi kipe akunda isanzwe ifite indirimbo nyinshi nziza ariko we akaba yarashakaga gukora ibyinitse kurushaho izajya isusurutsa abafana mu gihe cy’intsinzi.

Jeff Ajay avuga ko yishimiye uburyo abafana bakiriye iyi ndirimbo. Ati “ Nabonye abafana barayishimiye, batangira kuyiha ayandi mazina ngo Ikipe y'Imana, Abakeba birabacanga n’andi menshi kandi nabikoze kuko nkunda Rayon ntabwo ari nka b’abandi b’abahashyi bakora indirimbo ya Rayon, ejo bagakora n’izindi z’andi makipe baduteza abakeba. Ikindi kandi ino ndirimbo yazanye umugisha kuko nayikoze season(umwaka w’imikino) igitangira kuva kuri match ya mbere Rayon ntiyigeze itsindwa.”

Kanda hano urebe amashusho y'iyi ndirimbo 'Rayon dukunda' 


Mu gusoza ikiganiro kigufi twagiranye ubwo yatugezagaho aya mashusho, uyu musore yashimiye umutoza Masudi Juma n’abakinnyi asanga baragerageje gukoresha imbaraga zidasanzwe, anaboneraho gusaba abayobozi b’iyi kipe ko n’indi myaka iri imbere bakomeza bakitanga bagaha ibyishimo abafana.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND