RFL
Kigali

Jean Paul Samputu yashyize hanze album iriho indirimbo yaririmbiye umugore amusaba ko basubirana

Yanditswe na: Manirakiza Théogène
Taliki:16/12/2015 10:28
8


Nyuma y’imyaka 8 adashyira hanze album, umuhanzi nyarwanda Jean Paul Samputu yashyize hanze album iriho indirimbo yaririmbiye umugore batandukanye cyera, iyi album ikaba iriho n’indirimbo y’igifaransa irimo kuvugisha ibihugu byinshi byo ku mugabane w’u Burayi.



Nyuma y'uko indirimbo “Nyaruguru” ya Jean Paul Samputu ibaye iyambere muri Africa mu ndirimbo zigaragaza umuco w'ibihugu, mu mwaka wa 2006 uyu muhanzi yahise abona akazi ko kuba ambasaderi w'amahoro, atangira gukora ako kazi umuziki akajya awukora gacye. Nyuma yaho yaje no gukizwa atangira kwiririmbira indirimbo zihimbaza Imana, kuburyo imyaka isaga umunani ishize nta album yaherukaga gushyira hanze.

samputu

Iyi album nshya Jean Paul Samputu yashyize hanze, yitwa "Urukundo rwonyine" ikaba iriho indirimbo zitandukanye zirimo iyitwa “Nkungira ugaruke” yaririmbiye umugore we amusaba kongera kumukunda n’ubwo batandukanye cyera, nk’ikimenyetso ko n’ubwo batandukanye akimukunda.

samputu

Hariho kandi n'indirimbo yakoreye abimukira b'Abanyafurika bimwe ubuhungiro ku mugabane w’u Burayi, ibi bikaba byaranatumye uyu muhanzi nyarwanda atumirwa n'amateleviziyo menshi y’i Burayi ngo ajye kuvuga byinshi kuri iyi ndirimbo ye iri mu rurimi rw’igifaransa yitwa “Tibouctou” irimo ivugisha cyane Abafaransa.

Iyi album ya Jean Paul Samputu, ni album iriho indirimbo 5 zaririmbiwe Imana, ikaba inariho indirimbo imwe yo gutaka u Rwanda ndetse n'indirimbo z'urukundo zirimo na “Nkundira ugaruke” yaririmbiye umugore we batandukanye cyera. Iyi Album yose yakozwe n'umunyarwanda Aaron Niyitunga wanabanye na Samputu kuva bakiri abana muri muzika. Izi ndirimbo zose ziri kuri album ya Samputu uwazishaka yazibona kuri iTunes.

REBA HANO INDIRIMBO "SIMBA YA YUDA" IRI KURI IYI ALBUM:






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 8 years ago
    Samputu numuntu wumugabo cyane azi icyo gukora ntabwo akora indirimbo zisaza nkurume!!!!nkunda nyaruguru nizagishe nzitashye cyaneeee!!
  • 8 years ago
    mulindahabi wellars
  • 8 years ago
    I have a question ko kuri iTunes ntayibona iyo album?
  • uwonikundiye americaine8 years ago
    I like this song big up samputu ntujya usaza icyo ngukundira nyimbo hii inanifurahisha keli samba wa yuda anastahili
  • B8 years ago
    NGO uri kuvugisha abantu mubihugu byuburayi hahahaaaaa ntimushinyagura murakabya
  • SINDAYIGAYA Anaclet8 years ago
    Igitekerezo cyanide nuke kubera ko ibigangano bye tubikunze twifuza ko byagera my mujyi wa Musanze,murakoze.
  • vava8 years ago
    UUh iyi ndirimbo Nyaruguru ndayikunda cyane .nyaruguru nisagambe iterimbere.ndahakundaa.
  • freddy Nzitonda8 years ago
    Sampu ni muhanzi mwiza cyane nkunda kandi aririmba umucyo nyarwanda,nka Nyaruguru.





Inyarwanda BACKGROUND