Nyuma y’imyaka 8 adashyira hanze album, umuhanzi nyarwanda Jean Paul Samputu yashyize hanze album iriho indirimbo yaririmbiye umugore batandukanye cyera, iyi album ikaba iriho n’indirimbo y’igifaransa irimo kuvugisha ibihugu byinshi byo ku mugabane w’u Burayi.
Nyuma y'uko indirimbo “Nyaruguru” ya Jean Paul Samputu ibaye iyambere muri Africa mu ndirimbo zigaragaza umuco w'ibihugu, mu mwaka wa 2006 uyu muhanzi yahise abona akazi ko kuba ambasaderi w'amahoro, atangira gukora ako kazi umuziki akajya awukora gacye. Nyuma yaho yaje no gukizwa atangira kwiririmbira indirimbo zihimbaza Imana, kuburyo imyaka isaga umunani ishize nta album yaherukaga gushyira hanze.
Iyi album nshya Jean Paul Samputu yashyize hanze, yitwa "Urukundo rwonyine" ikaba iriho indirimbo zitandukanye zirimo iyitwa “Nkungira ugaruke” yaririmbiye umugore we amusaba kongera kumukunda n’ubwo batandukanye cyera, nk’ikimenyetso ko n’ubwo batandukanye akimukunda.
Hariho kandi n'indirimbo yakoreye abimukira b'Abanyafurika bimwe ubuhungiro ku mugabane w’u Burayi, ibi bikaba byaranatumye uyu muhanzi nyarwanda atumirwa n'amateleviziyo menshi y’i Burayi ngo ajye kuvuga byinshi kuri iyi ndirimbo ye iri mu rurimi rw’igifaransa yitwa “Tibouctou” irimo ivugisha cyane Abafaransa.
Iyi album ya Jean Paul Samputu, ni album iriho indirimbo 5 zaririmbiwe Imana, ikaba inariho indirimbo imwe yo gutaka u Rwanda ndetse n'indirimbo z'urukundo zirimo na “Nkundira ugaruke” yaririmbiye umugore we batandukanye cyera. Iyi Album yose yakozwe n'umunyarwanda Aaron Niyitunga wanabanye na Samputu kuva bakiri abana muri muzika. Izi ndirimbo zose ziri kuri album ya Samputu uwazishaka yazibona kuri iTunes.
REBA HANO INDIRIMBO "SIMBA YA YUDA" IRI KURI IYI ALBUM:
TANGA IGITECYEREZO