RFL
Kigali

Jean Paul Samputu yabaye imbarutso y’ubuvanganzo bushya bw’umunya-ECOSSE ‘Iain Stewart’ –VIDEO NSHYA

Yanditswe na: Seleman Nizeyimana
Taliki:22/03/2016 14:30
0


Iain Stewart ni umugabo ukomoka muri Ecosse, iki kikaba kimwe mu bihugu bigize ubwami bw’u Bwongereza(U.K). Uyu mugabo asanzwe ari umuhanzi ariko kandi yitangira kenshi cyane ibikorwa by’urukundo no gufasha ababaye, ari nabyo byaje kumuhuza na Jean Paul Samputu wabaye imbarutso y’urukundo rudasanzwe Iain akunda u Rwanda.



Uyu mugabo yemeza ko Jean Paul Samputu yamwubatse bundi bushya binyuze mu buhamya asangiye na benshi mu banyarwanda barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, byaje gutuma uyu mugabo asura u Rwanda ndetse ahimba indirimbo ya mbere ifitanye isano n’ibyo yumvaga mu Rwanda rushya nyuma ya Jenoside yise ‘Window of peace’, igaruka ahanini ku buhamya bw’abanyarwanda barokotse Jenoside.

Iain Stewart

Iain Stewart

Iain Stewart avuga ko yarijijwe bikomeye n’ubuhamya bwa Jean Paul Samputu wabuze umuryango we hafi ya wose ariko akaza gushyira imbere kwimakaza umutima wo kubabarira ku bw’inyungu rusange z’abana b’u Rwanda b’ejo hazaza.

Reba amashusho y'indirimbo 'Window of peace'

Nyuma y’iyi ndirimbo , uyu mugabo afatanije na Jean Paul Samputu bahise banoza umugambi wo gutegura album y’indirimbo 20 zo kwibuka mu mwaka wa 2014 mu gihe hibukwaga ku nshuro ya 20 Jenoside yakorewe Abatutsi.

Iain Stewart

Iain Stewart yanaje gushaka umugore w'umunyarwandakazi witwa Umutesi Marie Jeanne

Iain Stewart avuga ko iterambere ryihuse, icyizere cy’abanyarwanda, umuco n’urugwiro yabasanganye byatumye akunda bihebuje u Rwanda n’abaturage barwo ari nayo mpamvu yahisemo ko ibihangano bye bigomba kuzajya byumwikanamo umwihariko w’injyana nyafurika by’umwihariko ibifitanye isano n’u Rwanda, aho yanahuje na producer Pastor P ariwe umufasha mu mishinga y’izi ndirimbo mu buryo bw’amajwi.

Ku ikubitiro, nyuma y’indirimbo zitandukanye yari yabanje gukora, ariko zibandaga mu kwibuka no kubaka icyizere ku barokotse Jenoside, uyu muhanzi akaba yashyize hanze indirimbo ya mbere ibyinitse mu njyana nyafurika, ikaba iri no mu rurimi rw’igiswahili yise ‘Nicheze nawe’ yakorewe na Pastor P.

Kanda hano urebe amashusho y'indirimbo 'Nicheze nawe'






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND