RFL
Kigali

Jean Luc Ishimwe yashyize hanze amashusho y’indirimbo 'True Love' yakoranye na Bull Dog-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:9/08/2018 12:09
0


Umuhanzi Jean Luc Ishimwe yamaze gushyira hanze amashusho y’indirimbo “True Love Remix” yakoranye Ndayishimiye Marick Bertrand uzwi ku izina rya Bull Dog. Uyu musore avuga ko agikomeje no gukora ibindi bikorwa byuzuza ibyo yatangiye.



Amajwi y’iyi ndirimbo “True Love Remix” yagiye hanze kuya 01 Nyakanga 2018. Ni mu gihe amashusho yayo yasohotse kuri uyu wa 07 Kanama 2018. Jean Luc Ishimwe wisunze Bull Dog, yakoze indirimbo nka ‘Narahindutse’, ‘Nimpagera’ n’izindi nyinshi zatumye akundwa na benshi.

Uyu musore aherutse kubwira INYARWANDA ko iyi ndirimbo yanditswe na Sosthene ukunze kwandikira benshi mu bahanzi indirimbo. Avuga ko iyi ndirimbo yayisubiyemo ku busabe bw’abafana bamubwiraga gushaka undi muhanzi bakorana indirimbo. Icyo gihe yagize ati “Abakunzi ba muzika yanjye bansabye ko nakora collabo kandi izindi audio nari mfite muri studio numvaga bidahura ko nakora collabo, mpitamo kuyisubiramo nibwo natekereje Bull Dog.”

Jean Luc yashyize hanze indirimbo ‘True Love’ yasubiranyemo na Bull Dogg-YUMVE

Jean Luc yashyize hanze indirimbo 'True Love Remix' yahuriyemo na Bull Dog

Iyi ndirimbo yakorewe muri The Sounds iyobowe na na Bob Pro ikorwa na Producer mushya witwa G-Flat. Amashusho y’iyi ndirimbo yatunganyijwe na Oskados Oskar.

REBA HANO "TRUE LOVE REMIX" YA JEAN LUC AFATANYIJE NA BULL DOG






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND