RFL
Kigali

Jay Polly yavuze ibyo ahugiyemo nyuma y’iminsi atagaragara mu ruhando rwa muzika

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:18/04/2017 14:00
5


Umuraperi Jay Polly mu minsi ishize ntiyakunze guhirwa mu muziki dore ko yaje gutandukana na bagenzi be bakoranaga mu itsinda rya Tuff Gangz, ndetse nyuma yagiye yumvikana mu bindi bibazo bitandukanye bituma asa nk'udohoka mu muziki gusa muri iyi minsi we avuga ko agiye kugaruka aho yiteguye gushyira hanze zimwe mu ndirimbo ze nshya.



Mu kiganiro kigufi yahaye Inyarwanda.com, Jay Polly yari abajijwe n’umunyamakuru ibyo ahugiyemo maze mu ijwi rye agira ati ” Nari mpugiye gato mu kiraka nari mfite cya Pro-femme Twese hamwe aho turi gukora ibitaramo binyuranye mu ntara, icyakora nanjye ndabizi ko nabuze gusa abafana banjye ndabatekereza kandi ndaza vuba dore ko muri iyi minsi nzana indirimbo nshya nise 'Too much'.”

Uyu muhanzi atangaza ko ntakindi kimuhugije usibye imishinga y’akazi ke ari kurangiza ubundi akongera gushyira hanze izindi ndirimbo aho yiteguye kongera gushimisha abakunzi ba muzika ye mu ndirimbo amaze iminsi akoraho azatangira gushyirira hanze rimwe mu minsi izaza. Jay Polly kandi yatangaje ko arajwe ishinga no gukora kuri Album ye itaha ari gukoraho.

REBA HANO 'MALAYIKA' INDIRIMBO YA JAY POLLY






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • sam7 years ago
    ngo ntiyakunze guhirwa !!!!!!
  • 7 years ago
    kbs nice news
  • 6 years ago
    numutama nagaruke twari tumukumbuye mwana
  • PATO6 years ago
    jay polly turamwemera arabizi rwose
  • manzi6 years ago
    murasetsa kbs, ngo ntiyahiriwe gute?





Inyarwanda BACKGROUND