Jay Polly ni izina rikomeye muri Hip Hop y’u Rwanda, uyu ni umwe mu bahanzi bake bo mu Rwanda bamaze kwegukana irushanwa rya Primus Guma guma Super star, kuri ubu ni umwe mu bahanzi bari kubarizwa mu itsinda rya Tuff Gang ryongeye kwiyunga nyuma y’igihe ryarashwanye ubu bakaba barahisemo gusenyera umugozi umwe.
Uyu mugabo bari barasigiye itsinda rya Tuff gangz bamze kumugarukira bariyunga bongera kubaka itsinda, icyakora nkuko baherutse kubitangariza Inyarwanda.com ngo kuba bakorana ntibikuraho kuba buri muhanzi yabasha gukora indirimbo ku giti cye, Jay Polly akaba ariwe ubimburiye abandi ashyira hanze indirimbo ye nshya yise ‘Party Hard’.
Jay Polly
Iyi ndirimbo nshya ya Jay Polly ‘Party Hard’ ni iya mbere ashyize hanze muri uyu mwaka wa 2018, iyi ikaba yarakozwe na Producer Davydenko, umwe mu basore bazwiho gukora neza injyana ya HipHop. Usibye iyi ndirimbo Jay Polly ngo afite izindi ndirimbo nyinshi agiye gutangira gushyira hanze imwe ku yindi we ku bwe akaba yizeye ko uyu mwaka wa 2018 ari umwaka wa hip hop yaba iye cyangwa itsinda aririmbamo rya Tuff Gangz.
TANGA IGITECYEREZO