RFL
Kigali

Jay Polly yashyize hanze indirimbo nshya ‘Party Hard’ –YUMVE

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:8/01/2018 16:30
5


Jay Polly ni izina rikomeye muri Hip Hop y’u Rwanda, uyu ni umwe mu bahanzi bake bo mu Rwanda bamaze kwegukana irushanwa rya Primus Guma guma Super star, kuri ubu ni umwe mu bahanzi bari kubarizwa mu itsinda rya Tuff Gang ryongeye kwiyunga nyuma y’igihe ryarashwanye ubu bakaba barahisemo gusenyera umugozi umwe.



Uyu mugabo bari barasigiye itsinda rya Tuff gangz bamze kumugarukira bariyunga bongera kubaka itsinda, icyakora nkuko baherutse kubitangariza Inyarwanda.com ngo kuba bakorana ntibikuraho kuba buri muhanzi yabasha gukora indirimbo ku giti cye, Jay Polly akaba ariwe ubimburiye abandi ashyira hanze indirimbo ye nshya yise ‘Party Hard’.

Jay Polly

Jay Polly 

Iyi ndirimbo nshya ya Jay Polly ‘Party Hard’ ni iya mbere ashyize hanze muri uyu mwaka wa 2018, iyi ikaba yarakozwe na Producer Davydenko, umwe mu basore bazwiho gukora neza injyana ya HipHop. Usibye iyi ndirimbo Jay Polly ngo afite izindi ndirimbo nyinshi agiye gutangira gushyira hanze imwe ku yindi we ku bwe akaba yizeye ko uyu mwaka wa 2018 ari umwaka wa hip hop yaba iye cyangwa itsinda aririmbamo rya Tuff Gangz.

UMVA HANO IYI NDIRIMBO 'PARTY HARD' YA JAY POLLY






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Aime 6 years ago
    Umusaza yazutse too
  • Neza Pato 6 years ago
    jay polly courage kbsa woe tukwemera kubi!!!.
  • Manirho Emmanuel5 years ago
    Jay Polly hejuruu!!!
  • Iradukunda Jacques5 years ago
    arabikora jay arko gukora download not ntibikunda
  • Twizeyimana Fulgence4 years ago
    Umusaza Turakwemera Cyane Kbs Iyo Urikudushyiriraho Imirongo Twese Wazanyobora Gute Kugirango Ngere Ikirenge Mucyanyu





Inyarwanda BACKGROUND