RFL
Kigali

Jay Polly agiye kubona abamufasha mu muziki, ubu ari mu igeragezwa

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:5/07/2018 11:07
0


Hari hashize igihe abakunzi ba Jay Polly cyangwa abakunzi b’injyana ya Hip Hop bibaza aho uyu muhanzi yaburiye ndetse benshi bagahamya ko ibye na muzika bishobora kuba byararangiye ku buryo mu minsi ya vuba ashobora kuba yaribagiranye. Ibi benshi babishingiraga ku kuba nta ndirimbo yari agikora n'ubwo yari amaze iminsi akora ibitaramo binyuranye.



Nyuma y’igihe uyu muhanzi asa n'utagaragara mu ruhando rwa muzika y’u Rwanda, umwe mu bashoramari bakunze gufasha abahanzi kuri ubu yiyemeje kumufasha ariko birasaba ko uyu muhanzi anyura mu igeragezwa. Naritsinda, azahita atangira gukorana na Seka Lee Emmanuel umuyobozi wa Uno Music akaba na nyir'akabyiniro ka Sun City. Uyu mushoramari kandi niwe uherutse kumurika Madebeat nk’umusore mushya uzajya ukorera indirimbo muri studio ye iherereye i Nyamirambo. 

Ubwo yaganiraga na Inyarwanda, Jay Polly yemereye umunyamakuru ko ibiganiro bigeze kure ngo abe yakorana n’uyu mugabo. Yagize ati” Urumva hari ibiganiro twatangiye ndetse ndakumenyesha ko bigeze kure, hari ibyo tukirebera hamwe ngo nibikunda duhite dutangira imikoranire ariko ibikorwa byo byaranatangiye.”

Seka Lee EmmanuelSeka Lee Emmanuel mu minsi ishize yasinyishije Madebeat  muri Uno Record

Umunyamakuru washakaga kumenya ikiri kubura ngo Jay Polly ahite atangira imikoranire na Seka Lee Emmanuel, umuyobozi wa Uno Music, yavugishije uyu mushoramari nawe ahamya ko hari ibiganiro batangiye n’uyu muraperi ndetse mu minsi ya vuba bishobora kuba byarangiye bagatangira gukorana. Yagize ati:

Twaraganiriye ndashaka kureba ko umuntu yamufasha kongera gukora cyane dore ko Jay Polly ntawushidikanya ku mpano afite, ariko nta masezerano turagirana ubu ndi kumufasha nk'uko n'undi muntu yamufasha gusa ibiganiro byo birakomeje bigenze neza rwose twakorana gusa biramusaba kubanza kunyemeza ku kijyanye n’imyitwarire myiza.

Seka Lee Emmanuel uri mu biganiro na Jay Polly agiye gukorana n’uyu muraperi mu gihe nta gihe kinini gishize atandukanye na Bull Dogg bari barasinyanye amasezerano yo gukorana ariko ntaze kurangira bitewe n’imyitwarire mibi ashinja uyu muraperi ari nabyo byamuteye kubanza gusuzuma imyitwarire ya Jay Polly mbere y'uko atangira gukorana nawe. Kuri ubu Jay Polly amaze gufashwa n'uyu mushoramari gukora indirimbo ebyiri bagiye no gufatira amashusho izi zikaba zizajya hanze mu minsi ya vuba.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND