Abanyamuziki Jay Polly, Rafiki, Jack B ndetse na Aime Bluestone bakoreye ibitaramo bibiri mu Ntara y’Amajyepfo mu Karere ka Nyanza na Huye ahari ubwitabire bwo hejuru.
Mu ijoro ryo ku wa Gatanu tariki ya 15 Kamena 2018 aba bahanzi bataramiye i Nyanza ahazwi nko ku bigega. Ni igitaramo cyaranzwe n’ubwitabire bwo hejuru, cyabaye mu musaha akuze kugeza gisoje. Kuwa Gatandatu tariki ya 16 Kamena 2018 aba bahanzi kandi bataramiye i Huye muri Credo Hotel nyuma y’igitaramo cyahuje abahanzi icumi bakunzwe mu irushanwa rya Primus Guma Guma Super Stars ku nshuro ya munani.
AMAFOTO:
Abafana banyotewe n'umuziki w'abahanzi
Aime Bluestone ku rubyiniro aganira n'abafana be
Uyu mukobwa yari yazengereje abahanzi ngo arabakunda
Uyu musore yabyinaga yicaye hasi..
Rafiki yishimiwe bidasanzwe
Wa mukobwa yageze no kuri Jay Polly amubwira ko amukunda
Rafiki n'abafana be
Jack B muri Credo Hotel yahagurukije benshi
TANGA IGITECYEREZO