RFL
Kigali

Jay Polly na King James bagiye gutaramira i Bukavu mu iserukiramuco ry'Amahoro

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:21/07/2018 7:05
0


Muri iyi minsi i Bukavu n'i Rusizi hagiye kubera ibitaramo binyuranye by'iserukiramuco ry'Amahoro, ibitaramo bizitabirwa n'abahanzi banyuranye, ababyinnyi n'abakinnyi b'amakinamico anyuranye bazaba bataramira abatuye mu gace karimo u Rwanda, Uburundi ndetse na Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.



Ku ikubitiro ibi bitaramo bigiye kubera i Bukavu muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo aho abahanzi barimo Jay Polly, King James n'abakinnyi b'amakinamico banyuranye bavuye mu Rwanda bagomba kwifatanya n'abahanzi b'i Bukavu mu gitaramo kizabera muri Stade funu de Bukavu ahazaba kandi hari n'amatsinda agezweho i Bukavu nka Generation des stars ndetse na Dj Bissoso ukomoka i Burundi.

King James

Igitaramo cya mbere kigiye kubera i Bukavu

Ibi bitaramo byateguwe ku nkunga ya La Benevolencija mu rwego rwo kwigisha no gukangurira urubyiruko rwo muri aka karere guharanira amahoro. Igitaramo cya mbere kizabera i Bukavu kuri uyu wa Gatandatu tariki 21 Nyakanga 2018. Kwinjira muri ibi bitaramo ni ubuntu. Iki gitaramo ariko kizaba mbere gato y'ikizabera i Rusizi muri Stade ya Rusizi mu mpera z'icyumweru gitaha cyane ko ibi bitaramo biteganyijwe ko bizabera mu bihugu bibiri u Rwanda na RDC.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND