RFL
Kigali

Jay Polly na Davido bari gukorana indirimbo

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:5/03/2018 15:21
0


Mu minsi ishize ubwo Davido yageraga mu Rwanda yaratunguranye abwira abanyamakuru ko azi neza muzika y’u Rwanda ndetse hari umuhanzi yakunze ubwo yaherukaga ino muri 2014 aha akaba yashakaga kuvuga Jay Polly, nyuma uyu muhanzi ukomeye muri Afurika yahaye icyubahiro uyu muraperin maze mu gitaramo amuhamagara ku rubyiniro.



Ubwo yamuhamagaraga ku rubyiniro tariki 3 Werurwe 2018, Davido yatangaje ko uyu ari umuraperi  ari umuhanga yongeraho ko yatunguwe n’ukuntu akunzwe mu Rwanda. Mbere y'igitaramo ariko Davido yatunguranye ubwo yavugaga ko yishimira kuba umuhanzi w’umunyafurika yatera indi ntambwe mu iterambere rya muzika ye. Uyu muraperi akigera ku rubyiniro yinjiye aririmba indirimbo ye yakunzwe yise ‘Ku musenyi’ abona abafana n'ubundi barongeye barayishimiye bituma aba bahanzi bamaze kuba inshuti biyemeza gukorana indirimbo mu gihe Davido akiri mu Rwanda.

Mu kiganiro yahaye Inyarwanda.com Jay Polly yabwiye umunyamakuru ko iyi ndirimbo koko iri gukorwa, ati: "Yakabaye ari indirimbo yarangiye kuri iki cyumweru tariki 4 Werurwe 2018 gusa ntibyakunze kuko Davido yari akinaniwe nyuma y’igitaramo yakoze ariko azagenda iyi ndirimbo irangiye kuko yabinyemereye ndetse n’amashusho yayo nayo tugomba guhita tuyafata kugira ngo izasohoke imeze neza.”

Jay PollyJay Polly na Davido mu gitaramo cyabereye i Remera muri parikingi ya Stade Amahoro

Iyi ndirimbo nshya ya Jay Polly na Davido bamaze no kwanzura ko izaba yitwa 'I Beg' nkuko Jay Polly yabitangarije Inyarwanda.com ngo yatangiye gukorwaho na Producer Pastor P ndetse magingo aya ibyo Jay Polly azaririmbamo byose akaba yaramaze kubiririmba hasigaye ibya Davido ndetse bagahita bafata amashusho yayo.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND