Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu rishyira kuri iki cyumweru tariki ya 06 Gicurasi 2018 abahanzi bakomeye mu muziki nyarwanda barimo Jay Polly, Rafiki, Edouce, MC Tino ndetse na Jack B bataramiye ab’i Rubavu ahakusanyirijwe amafaranga yo kujya kuvuza umwana w’umukobwa witwa Ella.
Ella Gahima uvuka kuri se witwa Kevin yavukanye ikibazo cy’ubuhumekero; amaze gutangwaho agera kuri miliyoni cumi n’umunani (18, 000, 000Frw) ariko byaranze. Afite umwaka umwe n’amezi abiri, abaganga bo mu Rwanda basabye ababyeyi be gushaka amadorali ibihumbi makumyari na bitanu (25,000) akajya kuvurirwa mu gihugu cy’u Buhinde.
Kevin ari we se wa Gahima Ella yatangiye gushakisha aya mafaranga kugira ngo avuze umwana we. Amahoro Tours yo mu karere ka Musanze mu Ntara y’Amajyaruguru asanzwe akoreramo yo yamaze kumwemerera ibijyanye n’amatike y’indege kugenda no kugaruka kugira ngo uyu mwana w’umukobwa azavurwe.
Kevin ni inshuti y’abahanzi kuva cyera; benshi bamushimira umuhate yagaragaje mu kwita no gufasha bamwe mu bahanzi nyarwanda ubu bamaze kubaka izina. Ubushuti bwe n’abahanzi bwatumye hari hamwe muri bo biyemeza kumufasha mu gushakisha ubufasha bwo kuvuza umwana we.
Bamwe muri bo barimo umuraperi Tuyishime Josua wamamaye nka Jay Polly, Mpazimaka Rafiki umwami wa Coga Style Inc, umunyamitoma Edouce Softman, MC Tino ndetse n’umuririmbyi akaba n’umubyinnyi ubimazemo igihe Jack B. Aba bose bataramiye ahazwi nka River side ku ntambwe nke ngo ukoze ikirenge mu mazi y’ikiyaga cya Kivu ahora asuma.
Ku izuba rya kiberinka ni bwo aba bose bari bageze ahagombaga kubera igitaramo bavuye mu karere ka Musanze. Babanje kwifotoranya n’abafana babo; ubundi bakanyuzamo bagafata n’agafoto ku rwibutso bari ku mazi magari ahishe Gaz Methane.
Iki gitaramo cyatangiye ahagana saa mbiri z’ijoro, itsinda rya The Same ni ryo ryabanje ku rubyiniro, nka bakavukire b’uyu mujyi wa Rubavu bakiranywe urugwiro rudasanzwe, bateraga bakirizwa. Baracyari bato ariko bigaragara ko aba basore bamaze gushinga imizi mu muziki i Rubavu. Baririmbye indirimbo nka ‘Akanoza ngendo’ bakoranye na Oda Paccy; ‘Oh Nana’, ‘Tell me’ , ‘Yumvirize’ n’izindi nyinshi zatumye aba basore bava ku rubyiniro bagikomerwa amashyi.
Bavuye ku rubyiniro batangaje ko banyuzwe n’umubare w’abafana babonye, bavuga ko mu myaka itanu bibona mu ntera idasanzwe ngo barasha kubanza kumenyekana iwabo ku buryo n’ahandi bazahagera bakomerezaho.
MC Tino imbere y'abafana be
Umuhanzi, umunyamakuru akaba n’umushyushyarugamba MC Tino yageze ku rubyiniro mu rwenya rwinshi abatari bamuzi bamwumvaga kuri Radio bati ‘Ese ni uriya’. Yakoze mu nganzo abereka ibikorwa byinshi n'ingufu nyinshi avuga ko yakoze indirimbo nka ‘Wizkid-Busy’, ‘Biramvuna’, ‘Umurima’, ‘Mama Ritah’, ‘My Time’, ‘Mula’. Avuye ku rubyiniro yavuze ko anyuzwe n’uburyo yakiriwe i Rubavu. Avuga ko muri iyi minsi nk’umuhanzi ku giti cye akomeje kwagura muzika ye mu nguni zose.
Jack B yahise akurikiraho. Yabyinishije inkumi biratinda mu ndirimbo nka Swalla y’umuhanzi Jason Derulo yemeza ko basa. Yakoresheje ingufu nyinshi ku rubyiniro akanyuzamo akagera mu bafana akababaza icyo bashaka ko abakorera, akabibutsa ko bavuye i Kigali bagamije gushyigikira mugenzi wabo Kevin kugira ngo abone amafaranga yo kuvuza umwana we.
Mu ndirimbo nka ‘Ikirenge’, ‘Ndabaruta’, ‘Ntawusa Nawe’, ‘Sinakureka’, ‘Mumparire’, ‘Diaspora’, Jack B wari wazirikishije agatambaro ku mutuku umusatsi we yanyuze benshi bamusaba kuguma ku rubyiniro.
Jack B yabijijwe icyuya n'inkumi yamubyinishije bigatinda
Nyuma ye haje Edouce Soft Man, nk’umwana iwabo yari ku ibere. Yaririmbye nyinshi mu ndirimbo ze zakunzwe na benshi nk’’Urushinge’, ‘Shuguli’ n’izindi zazamuraga ibyishimo by’inkumi n’abasore bari basomye kuri manyinya; abishoboye bakihengeka ku ruhande bagatumura agatabi.
Iki gitaramo cyasojwe ahagana saa sita abantu bagisaba ko Edouce yakongera gutarama
Mbere y’uko ava ku rubyiniro yasabye abafana gukomeza gutanga ubufasha bwo kuvuza umwana wa Kevin. Yakubise agatwenge anyuzwe n’umubare w’abafana abonye maze arivugira ati ‘Cyakoze’. Yakomereje mu nshuti ze bakomeza kuganira banasangira n’ibyishimo by’igipfunyika cy’amafaranga yagiye ahabwa n’abafana ubwo yari ku rubyiniro.
Mpazimaka Rafiki umwami wa Coga Inc; nk’umurasita yinjiranye uruvangitirane rw’indimi yavugaga. Abafana bo bari batangiye kuririmba indirimbo ze na mbere y’uko agera ku rubyiniro. Mu ndirimbo ze zakunzwe nka ‘Ikigunda’, ‘Gikomando’ na ‘Tukabyine’ yahagurukije benshi akanyuzamo akabasanga aho basomeraga agacupa.
Rafiki wari wizihiwe indirimbo eshatu zirangiye, yasubiye kuganira na Dj amusaba ko yamwongeza izindi. Yakomeje gushimangira urukundo yakunzwe n’abafana be kuva cyera na n’ubu. Yavuye ku rubyiniro yuzuye icyuya. Yashimye abafana be uburyo bamwakiriye anabashishikariza gukomeza kugira umutima wo gufasha abababaye. Rafiki yakiriwe n’umuvandimwe we Jay Polly nk’uko babishimangiye imbere y’imbaga. Babanje kuririmbana nyuma Rafiki aza kumusiga ku rubyiniro.
Polly ku rubyiniro ashimangira ubuhangange bwe muri Hip Hop
Jay Polly wari wambaye sheneti mu ijosi n’ishati y’amabara menshi yanzitse mu ndirimbo za Hip Hop nka ‘Too Much’ yahagurukije inkumi zari imbere ye, akomereza ku yitwa ‘Kumusenyi’ abari ku kiyaga cya Kivu baramwikiriza, ‘Vuza Ingoma’ yakoranye na TBB, ahita asaba ko Tino azamuka ku rubyiniro ubundi bacinya akadiho biratinda. ‘Mu mutashye’ yakoranye na Dream Boys yibukije ibihe byiza iyi ndirimbo yagize ubwo yasohokaga, ‘Hisha Munda’ ndetse na ‘Nkundira’ yakoranye na Jack B bahuriye ku rubyiniro rumwe bashimisha ab’i Rubavu.
Muri iki gitaramo hakusanyirijwe amafaranga yo gufasha umwana witwa Kevin Gahima kugira ngo azajye kuvurirwa mu gihugu cy’u Buhinde, kimwe mu bihugu bizwiho kugira ubuvuzi buteye imbere ku isi.
AMAFOTO:
Rafiki n'umwe mu barinzi ku nkombe z'ikiyaga cya Kivu
Jay Polly acyikijwe n'abashinzwe umutekano be
Jay Polly na Rafiki Mpazimaka basangiye akabisi n'agahiye
Jack B afata ifoto y'urwibutso ku Kivu
Jay Polly yakuye inkweto asatira umuvumba w'amazi
Jay Luv na Jay Fary abasore babiri bagize itsinda rya The same
Itsinda rya The Same ryeretswe urukundo
Fatakumavuta [uri hagati] ari kumwe n'inshuti ze
Abanyamujyi bari babukereye
Uyu mukobwa babyinnye 'Swalla' ya Jason Derulo birangaza benshi
Jack B yabyinishije ab'i Rubavu baranyurwa
Uyu muzungu yahaye impamba Edouce
Edouce Softman
Abanyabirori ntibatanzwe
Bari bizihiwe disi.................
Rafiki yatambutse gitwari
Bacinye akadiho.....abandi bakaraga umubyimba
Imyambarire yarangazaga benshi ni yo yari yiganje muri iki gitaramo
Inkweto yari yambaye
Kabaka ku rubyiniro ati 'Tuff Gang Forever'
Igitaramo cyabereye hafi n'ikiyaga cya Kivu
MC Tino yasanze Jay Polly ku rubyiniro
Umwe mu bashinzwe umutekano 'Bouncer' yatunguranye afatanya na Jay Polly kuririmba
AMAFOTO: Janvier Iyamuremye-Inyarwanda.com
TANGA IGITECYEREZO