RFL
Kigali

Jay Polly, Bruce Melody, Dream Boys n’abandi benshi bagiye guhurira mu gitaramo cya ‘European Street Fair’

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:8/06/2018 11:41
4


Kuri uyu wa Gatandatu tariki 9 Kamena 2018 mu mujyi wa Kigali hitezwe igitaramo cyiswe European Street Fair gitegurwa n’umuryango w’ibihugu by’Iburayi na Ambasade z’uyu muryango zikorera i Kigali. Mu rwego rwo kwizihiza umunsi w’Uburayi ‘Europe Day’ bagiye gukora igitaramo gikomeye kizitabirwa n'abahanzi b’ibyamamare.



Iki gitaramo cyaherukaga kuba muri Gicurasi mu mwaka wa 2017 mu gitaramo cyabereye kuri Stade Amahoro i Remera ahari hitabiriye abahanzi banyuranye barimo Riderman, Charly na Nina, Yvan Buravan kimwe n'abandi benshi. Kuri ubu  iki gitaramo kizabera muri Car Free Zone  ahazataramira abahanzi banyuranye barimo ab’ibyamamare nka; Jay Polly, Dream Boys, Bruce Melody, Weya Viatora, Angel Mutoni n'abanyeshuri bo ku Nyundo kimwe na Dj Toxxxyk.

European Street Fair

Iki gitaramo cyo kwizihiza umunsi w’Uburayi byitezwe ko kizaba kuri uyu wa Gatandatu tariki 9 Kamena 2018 muri Car Free Zone guhera saa munani z’amanywa. Kwinjira bizaba ari ubuntu ndetse hazaba hari n’ibikinisho by’abana bazanarushanwa bagatsindira ibihembo binyuranye. Hazaba kandi hanamurikwa ibikorwa by’ubugeni bizasozwa n’igitaramo gikomeye kizaririmbamo aba bahanzi.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Frank5 years ago
    Wao kbs njye nzabamari turikumwe bavandimwe indatwa ibitangaza turahari!!!
  • 5 years ago
    njeqorindakemera
  • mugelll5 years ago
    Mu bazaririmba mwibagiwe GREEN FERRY MUSIC.
  • Maria5 years ago
    ntakibazo nakimwe ncaka kwiteza bruce turahabaye





Inyarwanda BACKGROUND