Kuri uyu wa Gatandatu tariki 9 Kamena 2018 mu mujyi wa Kigali hitezwe igitaramo cyiswe European Street Fair gitegurwa n’umuryango w’ibihugu by’Iburayi na Ambasade z’uyu muryango zikorera i Kigali. Mu rwego rwo kwizihiza umunsi w’Uburayi ‘Europe Day’ bagiye gukora igitaramo gikomeye kizitabirwa n'abahanzi b’ibyamamare.
Iki gitaramo cyaherukaga kuba muri Gicurasi mu mwaka wa 2017 mu gitaramo cyabereye kuri Stade Amahoro i Remera ahari hitabiriye abahanzi banyuranye barimo Riderman, Charly na Nina, Yvan Buravan kimwe n'abandi benshi. Kuri ubu iki gitaramo kizabera muri Car Free Zone ahazataramira abahanzi banyuranye barimo ab’ibyamamare nka; Jay Polly, Dream Boys, Bruce Melody, Weya Viatora, Angel Mutoni n'abanyeshuri bo ku Nyundo kimwe na Dj Toxxxyk.
Iki gitaramo cyo kwizihiza umunsi w’Uburayi byitezwe ko kizaba kuri uyu wa Gatandatu tariki 9 Kamena 2018 muri Car Free Zone guhera saa munani z’amanywa. Kwinjira bizaba ari ubuntu ndetse hazaba hari n’ibikinisho by’abana bazanarushanwa bagatsindira ibihembo binyuranye. Hazaba kandi hanamurikwa ibikorwa by’ubugeni bizasozwa n’igitaramo gikomeye kizaririmbamo aba bahanzi.
TANGA IGITECYEREZO