RFL
Kigali

BIRAVUGWA: Jay Polly ashobora kuva muri gereza atandukana n'umugore we

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:6/12/2018 11:23
10


Jay Polly ni umwe mu baraperi bafite abakunzi benshi hano mu Rwanda, uyu ni umwe mu bakomeye igihugu cy'u Rwanda cyagize mu njyana ya Hip Hop, kuri ubu uyu mugabo ari muri gereza aho ategereje kurangiza igihano cy'amezi atanu yakatiwe nyuma yo gukubita no gukomeretsa umugore we babanaga mu nzu.



Uyu muraperi yatawe muri yombi tariki 4 Kanama 2018  aho yari akurikiranyweho icyaha cyo gukubita no gukomeretsa umugore we babanaga. Byavugwaga ko yamukubise akamukura amenyo atatu. Nyuma Jay Polly yaje kugezwa imbere y'ubutabera akatirwa igifungo cy'amezi atanu ari mu buroko aho afungiye i Mageragere kuva tariki 24 Kanama 2018 igifungo yakatiwe n'urukiko rw'ibanze rwa Gasabo.

Uyu muraperi usigaje iminsi mbarwa ngo ave mu buroko amakuru ye mashya ahari ni uko bishoboka cyane ko naramuka afunguwe atazongera kubana na Uwimbabazi Sharifah uyu akaba ari nawe bagiranye amakimbirane yaviriyemo Jay Polly gufungwa. Amakuru agera ku Inyarwanda.com avuga ko uyu muraperi igihe amaze muri gereza yize byinshi ndetse hari ibyiyumviro yamaze guhindura muri we.

Uwahaye amakuru Inyarwanda.com tutifuje gutangaza amazina ye, gusa akaba ari inshuti ya hafi ya Jay Polly yagize ati" Kuva Jay Polly yabana n'uriya mugore hari ibintu byinshi byagiye bivugwa, yewe umubano wabo mu rugo hari igihe wabaga utameze neza ni uko biriya ari ibyo abantu bamenye, nyuma yo kwicara akitekerezaho Jay Polly kuri ubu yafashe icyemezo nava muri gereza ntabwo azongera kubana n'uriya mugore."

Jay Polly

Jay Polly n'umugore we nibatandukana bazaba batandukanye nyuma y'imyaka itarenze ine babana nk'umugore n'umugabo

Uyu wahaye amakuru Inyarwanda.com yaduhishuriye ko uyu muraperi agomba kuva muri gereza arangije igihano cye mu mpera z'uku kwezi k'Ukuboza 2018 aho azava atangira ubuzima bushya atari kumwe na Uwimbabazi Sharifa bafitanye umwana umwe ariko bakaba babanaga bitemewe n'amategeko cyane ko batigeze basezerana.

Jay Polly natandukana na Mbabazi Sharifa uyu azaba abaye umugore wa kabiri batandukanye dore ko mbere yo kubana n'uyu yari yatandukanye na Nirere Afsa Fify nawe babyaranye umwana icyakora bakaza gutandukana ubwo uyu muraperi yahitaga abana na Uwimbabazi Sharifah.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • kandy5 years ago
    Ndumva yafashe icyemezo cya kibwa kuko aho kugaruka yubaka aje asenya naho guhinduranya abagore byo ndumva azazenguruka nisi yose
  • MC.MATATA JADO5 years ago
    ntagitangaje baratinze ahubwo bitewe nimyitwarire ya jay
  • ANDY MADOU5 years ago
    umuntu yitwa umugabo w'undi aruko hari isezerano ,akitwa umugore w'undi kandi nabwo hari isezerano , ubwo Jaypall yakavuzeko atazongera kubana n'umusambana we, no k'umugore azatandukana n'umusambanya we ariwe Jay pall .
  • Njyewe5 years ago
    MC JADO MATATA ...ntiwagakwiye guseka imyitwarire ya Jay kuko naba nawe arerura agashaka abagore ntabafata kungufu hhhh ubanze wiseke
  • 5 years ago
    Ariko muranyumvira aba biha imico yuzuye ico y abanyamahanga,mubana mute mutarashyingiranwe?ibi leta ibihagurikira bitabaye ibye tutuzuza abana batagira ababyeyi mu guhugi nyamara atari uko bapfuye;ubuse abo bana bazabaho se ari hariya bamureba ariko batabana murumva bazakura bameze bate?uku niko umuryango nyarwanda uri gusenyuka hejuru y abiha gukopera imico y abazungu yuzuyr ico,mwagumye ku byanyu mukihesha agaciro ko nta cyo wanganya umuco wacu kuri iyi si.
  • mabuso5 years ago
    Icyemezo cya kibwa gute? Umugore utumye baguta mugihome ntarukundo Aba gufitiye.naho ibyo gusenya ninyagasambu rirarema.jay polly ndamwemeye mabuso ntabwo Ari bahamasi cg dubayi.abagore bibigoryi nicyo cyabashobora.
  • Chris ben tuse5 years ago
    Kabisa birakwiye
  • Byishimo5 years ago
    Hahaaaaaaaa ubuse koko umugore wambere yabaye mubi nuwakabiri biba uko ahubwo yisuzume arebe ingeso afite ituma atubaka da
  • Lambert5 years ago
    Jay Polly yafunzwe kubera ibifuti yakoze, icyaha cyo gukubita no gukomeretsa kirahanwa nizere ko tazongera kubigerageza naho ibyo gutandukana n'umugore nanjy ndi umugore ntitwabana.
  • Peace5 years ago
    Namuha inama yokuza yicuza amakosa ukubaka,nacho kureka umugore byo sibyoyagakwiye gukora,wirukana uguguna igufa ukazana urimira adahekenye bungiri,uwagatatu we ntazatuma ujya gereza azakwirangiriza,ubaka brother gusenya byaza nka accident urabohamagaye,ikindi kandi abakobwa bashiki bacu mwaragumiwe kuburyo mwishyingira koko?niyompamvu babahinduranya nka underwear,mwitubahe abagabo barahari bashaka kubaka umuryango muzima,no civil marriage no man!





Inyarwanda BACKGROUND