Umuraperi Jay Polly ari gusabwa na Studiyo ifasha abahanzi (Label) ya Touch Records kugarura igice cy’amafaranga yahawe na BRALIRWA mu marushanwa ya Primus Guma Guma Super Star aheruka.
Jay Polly, umwaka ushize yemerewe miliyoni 24 z’Amafaranga y’u Rwanda, nk’uwabaye uwa mbere mu irushanwa rya PGGSS 4.
Aya mafaranga yagombaga kugenda ayahabwa mu byiciro, ariko akimara kubona igice cya nyuma cyayo ari nacyo kinini hatangiye kumvikana umwuka mubi hagati ye n’abamufashaga mu bujyanama ari bo 'Touch Records'.
Mu kiganiro n’ikinyamakuru Izuba Rirashe dukesha iyi nkuru, Alain Rudahanwa yagize ati " Ikibazo kinini twagiranye ni amafaranga.”
Rudahanwa avuga ko Jay Polly akimara kubona aya mafaranga yatangiye gukora ibikorwa bya muzika ku ruhande, aha Jay Polly yagiye avuga ko atishimiye imikorere ya Touch cyane cyane mu kumenyekanisha ibihangano bye, akavuga ko we yumva hari hakwiye kubanza kwitondera gukomeza gukorana na Touch.
Ukuriye Touch Record yagize ati " Ni koko hari ibikorwa ariko nta byera ngo de. Hari byinshi byo kwigwaho tugakora akazi neza, cyane cyane kumenyekanisha ibihangano.”
Ari kwishyuzwa miliyoni 12 zose z'amafaranga y'u Rwanda
Rudahanwa yakomeje agira ati " Ubu turi mu biganiro ngo Jay Polly agarure amwe mu mafaranga yahawe muri PGGSS4”.
Hari icyo Touch Records yiteguye gukora?
Aha Rudahanwa yagize ati " Ibiganiro bimeze neza, ariko birumvikana natayadusubiza tuzitabaza inkiko, amasezerano arahari yanditse, icyo twari twapfuye ni amafaranga bamuhembye ya PGGSS kuko bageze aho bayamuha yose ntiyayaduha atangira kuyakoresha mu mishinga ye tutabizi kandi nawe urumva nk’umukoresha byakurakaza, ariko icyo twamaze kwemeranya ni uko yemeye ko yakosheje kandi yemera kudusubiza amafaranga agomba kuduha nk’uko byanditse muri kontaro.”
Ikinyamakuru Izuba Rirashe cyagerageje kuvugana na Jay Polly, ariko kuri telefone ye ntiyaboneka.
Dore Video ya Jay Polly yise Ku musenyi:
Source:Izuba rirashe
TANGA IGITECYEREZO