RFL
Kigali

Jay Polly ari kwishyuzwa icya 2 cya miliyoni 24 yahawe na Bralirwa muri PGGSS4

Yanditswe na: Editor
Taliki:24/03/2015 9:38
5


Umuraperi Jay Polly ari gusabwa na Studiyo ifasha abahanzi (Label) ya Touch Records kugarura igice cy’amafaranga yahawe na BRALIRWA mu marushanwa ya Primus Guma Guma Super Star aheruka.



Jay Polly, umwaka ushize yemerewe miliyoni 24 z’Amafaranga y’u Rwanda, nk’uwabaye uwa mbere mu irushanwa rya PGGSS 4. 

Aya mafaranga yagombaga kugenda ayahabwa mu byiciro, ariko akimara kubona igice cya nyuma cyayo ari nacyo kinini hatangiye kumvikana umwuka mubi hagati ye n’abamufashaga mu bujyanama ari bo 'Touch Records'.

Mu kiganiro n’ikinyamakuru Izuba Rirashe dukesha iyi nkuru, Alain Rudahanwa yagize ati " Ikibazo kinini twagiranye ni amafaranga.”

Rudahanwa avuga ko Jay Polly akimara kubona aya mafaranga yatangiye gukora ibikorwa bya muzika ku ruhande, aha Jay Polly yagiye avuga ko atishimiye imikorere ya Touch cyane cyane mu kumenyekanisha ibihangano bye, akavuga ko we yumva hari hakwiye kubanza kwitondera gukomeza gukorana na Touch. 

Ukuriye Touch Record yagize ati " Ni koko hari ibikorwa ariko nta byera ngo de. Hari byinshi byo kwigwaho tugakora akazi neza, cyane cyane kumenyekanisha ibihangano.”

Jay Polly
Ari kwishyuzwa miliyoni 12 zose z'amafaranga y'u Rwanda

Rudahanwa yakomeje agira ati " Ubu turi mu biganiro ngo Jay Polly agarure amwe mu mafaranga yahawe muri PGGSS4”.

Hari icyo Touch Records yiteguye gukora?

Aha Rudahanwa yagize ati " Ibiganiro bimeze neza, ariko birumvikana natayadusubiza tuzitabaza inkiko, amasezerano arahari yanditse, icyo twari twapfuye ni amafaranga bamuhembye ya PGGSS kuko bageze aho bayamuha yose ntiyayaduha atangira kuyakoresha mu mishinga ye tutabizi kandi nawe urumva nk’umukoresha byakurakaza, ariko icyo twamaze kwemeranya ni uko yemeye ko yakosheje kandi yemera kudusubiza amafaranga agomba kuduha nk’uko byanditse muri kontaro.”

Ikinyamakuru Izuba Rirashe cyagerageje kuvugana na Jay Polly, ariko kuri telefone ye ntiyaboneka.

Dore Video ya Jay Polly yise Ku musenyi:


Source:Izuba rirashe






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • dallas9 years ago
    uyu munywa tabi inda nini iramunaniye pee!!! yariye bagenzi be muri tuff none ariye na studio koko?nayamara adafashe imiti ya kiriya kirwara ke biramureba
  • Janvier T9 years ago
    Dallas, uri umusuma/ibandi umenga? ngo yariye tuff, uzi amasezerano ahuza tuff uko ateye weewe? kugabana amafaranga urabizi biri mumasezerano bafitanye? abandi se bo ayo babonye barayagabana uretse polly ngo tumenyeko ariwe wakoze exeption? mujye muziba niba mutazi igihuje abantu man. nuko ntabwenge mbona ufise nakakubwiye ngo jya uvumvura ubanje kwiyumvira ivyo uriko. ubundi se abo bashaka kurya ayubusa bamariye iki Jay polly? nibo bamugize uwo ariwe se? nabo ni abasuma.
  • konde9 years ago
    Kurarikira inyungu gusa ukibagirwa abazikugezaho ubuswa bubi, ni bafate pension hakomeze abandi
  • Dyna9 years ago
    Dallas try to be serious! uratubangamira ibitutsi byawe buri gihe
  • Zur9 years ago
    Dalas, biba byiza kuvuga ibyo uzi cgy ugaceceka naho kuba umwita umunywa tabi nawe wasanga unywa ibindi birirenze, naho kuba uvuga ko yariye bagenzi be na studio ntabyo uzi ntunazi abasezerano yagiye agirana na bo.





Inyarwanda BACKGROUND