RFL
Kigali

Jay C yigaramye amakuru yavugaga ko yivanye mu bahatanira igikombe cya PGGSS8 –VIDEO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:6/07/2018 17:10
0


Mbere y'uko abahanzi bari muri Primus Guma Guma Super Star iri kuba ku nshuro yayo ya munani berekeza i Rubavu byari byavuzwe ko umuhanzi Jay C yatangaje ko atakiri umwe mu bahatanira igikombe. Nyuma y’iki gitaramo uyu muhanzi yamaganiye kure aya makuru nkuko yabitangarije abanyamakuru akiva ku rubyiniro.



Ubwo yari avuye ku rubyiniro Jay C yagize ati ”Ahubwo reka mpere hano ku nkuru yavuzwe ko njye nakuyemo amaguru cyangwa nahariye abandi igikombe, njye ntawe nahariye igikombe ibyo bintu sibyo ndi mubantu bahatanira igikombe kandi ndi no ku isonga, ibyo bintu ntabyo natangaje narabeshyewe.”

Jay C mu gitaramo cy'i Rubavu

Uyu muhanzi yakomeje asaba abakunzi be b’i Kigali kuzamushyigikira bityo akaba yanegukana igikombe. Igitaramo cya nyuma  kizanatangirwamo igikombe giteganyijwe tariki 14 Nyakanga 2018 i Gikondo ahasanzwe habera imurikagurisha ahazagaragarira uzegukana miliyoni 20.

REBA HANO IKIGANIRO KIREKIRE JAY C YAGIRANYE N’ITANGAZAMAKURU







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND