RFL
Kigali

Jay C yashyize hanze amashusho y'indirimbo Kizigenza, aboneraho gushimangira ko ari umuraperi ntagereranywa

Yanditswe na: Seleman Nizeyimana
Taliki:22/07/2014 10:18
0


Umuraperi Jay C benshi bamenye bwa mbere mu ndirimbo Isengesho ry’igisambo, akomeje ibikorwa bitandukanye bigamije kumuzamura mu muziki we, aho kuri ubu yamaze gushyira ahagaragara amashusho y’indirimbo yise ‘Kizigenza’.



Nk’uko yabidutangarije, iyi ndirimbo uyu muraperi yayanditse agamije gutanga ubutumwa bwagutse ku bantu, ahanini bushingiye ku gukunda ibyo ukora, ukabishyiramo imbaraga zawe zose utitaye kubaguca intege.

a

Ati “ Aha, nashakaga kubwira ku muntu waguca intege mubyo waba ukora byose ko igisubizo ari ukumwereka ko ushoboye ukoresheje ibikorwa. Ntabwo iyo ndirimbo ari njye ivugaho gusa, ni muri rusange kuko nawe ibyo ukora hari abagushima n’abaguca integer ko upacapaca ubwo rero icyo ubahimisha ni ibikorwa.”

Muri iki kiganiro n’uyu muraperi uheruka gukora indirimbo nka ISUGI, SENTIMENT, SHITANI I KIGALI, SAYINZOGA,..yakomeje ashimangira ko n’ubwo mu gihe amaze mu muziki nta gihembo runaka arabona cyangwa ngo ahamagarwe mu marushanwa akomeye bitamubuza gushingira ku mpano ye n’ibikorwa amaze gukora agaheraho yemeza ko ari umuraperi ntagereranywa ndetse utapfa kwisukirwa mu ruhando rwa hip hop nyarwanda.

Reba amashusho y'indirimbo KIZIGENZA

Jay C ati “ KIZIGENZA bivuga kongwe cyangwa umuhanga mu kintu cyose uri gukora, muri game yanjye ndi kizigenza nk’uko nundi wese uzi ibyo akora kandi abikora neza nawe ari kizigenzamu bye.”

Akomeza agira ati “ Kuba nta bihembo, Ntabwo ibyo byanca intege kuko njya kuza mu muziki ntabwo ibyo byose byabagaho, bwari ubwitange, kubikunda no kuba wiyumvamo iyo mpano.”

a

Jay C mu birere, Aha ni mu bitaramo bya PGGSS III, aho yafashaga umuraperi mugenzi we Fireman. Aha baririmbaga indirimbo 'Mama Rwanda' Fireman ahuriyemo na Kamichi

Asoza ikiganiro twagiranye, Jay C yadutangarije ko ahamya neza ko iyi ndirimbo, abakunzi be bazayikunda ndetse nawe ikamufasha gukomeza kugira ibikorwa byinshi bifatika. Nyuma y’iyi ndirimbo, Jay C avuga ko arimo atunganya amashusho y’izindi ndirimbo ze harimo Shitani i Kigali na Sayinzoga.

Reba Jay C mu mashusho y'indirimbo ye 'Isugi' benshi bakunze

Reba Jay C mu mashusho y'indirimbo Sentiment yakoranye na Bruce Melody

Nizeyimana Selemani






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND