Muhire Jean Claude uzwi mu muziki nka Jay C ukunze no kwiyita 'Ambasaderi' yashyize hanze amashusho y’indirimbo ‘Tonight’ ahuriyemo Mugwaneza Lambert uzwi cyane nka Social Mula yinganjemo abakobwa n’abasore b’abanyabirori batigisa umubyimba.
Amashusho y’iyi ndirimbo ‘Tonight’ agiye hanze aba bombi barabanje gukora amajwi yayo yakozwe na Producer Jay P, (Audio) bateguza abafana kubamurikira n’amashusho yayo. Tonight imara iminota itatu n’amasagonda 20 yasohotse kuri iki cyumweru tariki ya 05 Kanama2018. Amashusho yayobowe na Bob Chris Raheem.
Jay C arakataje mu bikorwa by’umuziki yaherukaga gushyira hanze indirimbo ‘Amen’ yakoranye n’umuranyi Iyamuremye Serge, yanakoze kandi ‘Sibomana’ yatunganyijwe na Fazzo Big Producer ndetse na ‘I’m Back’ yahuriyemo na Bruce Melodie imugarura ku isoko ry’umuziki anahatana mu irushanwa rikomeye mu muziki nyarwanda rya Primus Guma Guma ku nshuro ya munani.
Jay C arakataje mu bikorwa by'umuziki
TANGA IGITECYEREZO