RFL
Kigali

Jay C arahuza ate ibikorwa bya PGGSS8 n’akazi asanganywe muri kompanyi icukura amabuye y’agaciro ?

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:15/03/2018 17:54
0


Muri uyu mwaka Jay C ni umwe mu baraperi bakomeye mu Rwanda. Uyu muraperi yongeye kugaragaza ko akomeye ubwo yahigikaga benshi akisanga ku rutonde rw’abaraperi babiri bagomba guhagararira Hiphop mu irushanwa rya PGGSS8, icyakora akimara kujyamo benshi mu bamukurikiranira hafi bahise bibaza uko azabihuza n’akazi ke gasanzwe.



N'ubwo yinjiye mu irushanwa rya PGGSS8 nk’umuhanzi wa muzika ariko ubusanzwe Jay C ni umukozi uhoraho w’ikigo cya Rwanda Mines Petrolium and Gaz Board (RMB) akaba ashinzwe ubugenzuzi bwa mine na kariyeri mu karere ka Musanze aho akorera mu minsi yose y’akazi. Ibi byatumye umunyamakuru wa Inyarwanda.com yibaza uko uyu muraperi azabigenza kugira ngo irushanwa rya PGGSS8 ntiribangamire akazi ke ndetse akazi ke nako ntikabangamire irushanwa arimo. Abajijwe iki kibazo Jay C yagize ati:

Urumva uko biri kose nanjye sinajya mu bintu mbona bigongana narabiteguye nabajije abasanzwe bajya muri PGGSS uko gahunda ziba zifashe kandi nibaza ko ubu icyari kingoye ari ukwinjira muri iri rushanwa. Kuba namaze kwinjira muri iri rushanwa ubu ngiye kwicara ndebe uburyo nateranya gahunda ya PGGSS8 ndetse na gahunda z’akazi ndebe uko mbivanga kandi ndahamya ko nta na kimwe kizapfa.

Jay C

Jay C ngo abafana be ntibahangayike kuko byanze bikunze guhuza ibyo akora ntibizamunanira

Uyu muraperi yabwiye Inyarwanda.com ko adashobora guhagarika akazi ke kubera PGGSS ariko nanone yongeraho ko akazi ke katazabangamira iri rushanwa bityo ngo yizeye ko bizakunda cyane ko no mu bihe by’ibitaramo azajya aba ahari wese na cyane ko ibitaramo bizaba mu mpera z'icyumweru (Weekend) mu gihe we akora iminsi isanzwe. Jay C yongeyeho ko n’ibihe azahabwa byo gusubiranamo indirimbo n’abacuranzi nabyo azakora uko ashoboye akabyubahiriza kandi atishe akazi ke.

Jay C asoza ikiganiro yagiranye na Inyarwanda.com yatangarije umunyamakuru ko yishimiye bikomeye kuba abanyamakuru baranyuzwe n’ibikorwa yakoze bakamugirira icyizere bakamushyira mu irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star. Twabibutsa ko Jay C ari umwe mu baraperi babiri bahagarariye injyana ya Hip Hop mu irushanwa rya PGGSS8.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND