Nyuma yo gushyira ahagaragara amashusho y’indirimbo ye ya mbere yise Sinakureka, umuhanzi uzamuka witwa Jay B arahamya ko atangiye intangiriro zo gukabya inzozi yahoranye kuva mu bwana bwe zo kuba umuhanzi ukomeye no kugirira akamaro umuryango ku bw’impano ye yo gukora muzika.
Nk’uko uyu musore yabidutangarije ubwo yatugezagaho iyi ndirimbo yakozwe na Junior Multisystem mu buryo bw’amajwi naho amashusho yayo agatunganywa na Fayzo, yadutangarije ko afite imishinga myinshi ikomeye arimo ategura ndetse nubwo akiri mushya yifuza kuzamura byihuse umuziki we mu buryo bw’ubunyamwuga.
Reba amashusho y'indirimbo 'Sinakureka'
Ati “ Intego yanjye ni ukuzamura umuziki wanjye mu buryo bw’ubunyamwuga nkifashisha ingero z’abahanzi nyarwanda bambanjirije bityo nanjye nkabasha kumenyekana ibyo nkora bikabyara umusaruro kuri njye, inshuti, igihugu n’abavandimwe.”
Tuyisabe Mporanyimana Jean Baptiste wahisemo gukoresha amazina ya Jay B mu ruhando rwa muzika, avuga ko yumva umuziki we utagomba kugarukira mu Rwanda gusa ko ahubwo ugomba kwambuka imipaka.
Ati “ Nyuma y’iyi ndirimbo mfite izindi muri studio harimo iyo ndigukorana na Ama-G, Mico, Aimee na Davis, hari n’indi na Jay Polly na Bruce Melody, bose barangije kuririmbamo uretse Bruce Melody kuko yari amaze iminsi ahugiye muri Guma Guma, ariko izo sizo project zonyine mfite kuko ndifuza gukora cyane byibura abanyumva ntibambure cyangwa ngo bankumbure, ikindi ni ukureba mu ruhando rw’ahandi ndamutse mbifashijwemo n’itangazamakuru mbese nkagura umuziki no hanze y’u Rwanda.”
TANGA IGITECYEREZO