RFL
Kigali

Janet Jackson yagaragaje bwa mbere ifoto y’umwana we nyuma yo gutandukana n'umugabo we

Yanditswe na: Seleman Nizeyimana
Taliki:17/04/2017 12:44
0


Ku nshuro ya mbere nyuma y’emezi hafi ane ashize yibarutse imfura ye, umuhanzikazi Janet Jackson akaba mushiki wa Michael Jackson yerekanye ifoto y’umwana we. Ni nyuma y’iminsi micye ishize atandukanye n’uwari umukunzi we Wissam Al Mana babyaranye uyu mwana.



Ku ifoto yasangije abamukurikira kuri Twitter, Janet Jackson agaragara ari kumwe n’aka kana ke gasa n’akarimo kwayura, akaba yayikurikije amagambo agira ati “ Njye n’umwana wanjye nyuma y’akaruhuko ku kumanywa (sieste).”

Janet

Janet Jackson hamwe n'imfura ye yabyaye ku myaka 50 y'amavuko

Biteganyijwe ko Janet Jackson na Wissam Al Mana nibamara guhabwa gatanya, uyu mugore ariwe uzagumana umwana ndetse akaba ashobora kubona amafaranga menshi dore ko nubwo asanzwe abarirwa mu mutungo ungana na miliyoni zisaga 175 z'amadorali uyu mugabo babyaranye ukomoka muri Qatar amukubye inshuro zirenga enye nkuko ibinyamakuru bitandukanye birimo TMZ byagiye bibitangaza.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND