RFL
Kigali

Jacques Serugo aracyashaka aho amenera ngo yinjire mu mitima y’abakunda Gospel mu Rwanda

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:16/05/2018 15:29
1


Nyuma yo gukora indirimbo zitandukanye ari kumwe n’abandi baririmbyi mu njyaja ya Gospel, umunyarwanda Jacques Serugo uri mu masoko mu Buholandi, yongeye gushyira hanze indirimbo yitwa “URI IMANA NZIZA” yatunganyijwe na Producer Nicolas.



Mu buryo bumeze nko kugerageza, Jacques Serugo yakoze indirimbo nyinshi ari kumwe n’abandi baririmbyi kuko yakekaga ko byamufasha kubanza kwimenya, no kumva uko ijwi rye risohoka, ndetse no kumenya injyana yakora ikaryohera abakurikira umuziki wa Gospel.

Jacques yagize ati “byansabaga kubanza kumenya imiterere y’ijwi ryange, no kumva icyo abakunda gospel mu Rwanda bakunda, kugirango nzabihereho nkora umuziki wange uko mbyifuza”

Uyu muhanzi avuga ko kuva yatangira gukora umuziki yagize amahirwe yo gukundwa n’ihuriro ry’abanyarwanda baba mu burayi bakunda Gospel, kuburyo yanatumiwe mu gitaramo azahuriramo n’abandi banyarwanda mu gihugu cy’Ububirigi muri Kamena.

Cyakora ngo kuba ari umunyeshuri bijya bimuzitira muri gahunda zimwe na zimwe, zirimo no gukora izindi njyana nshyashya, ndetse n’ibijyanya n’amikoro.

Jacques

“Ndacyahura n’imbogamizi zimwe na zimwe ziterwa no kuba ndi umunyeshuri, ariko ndashimira umuryango wange umba hafi ukamfasha gukora umuziki nubwo bitaba byoroshye”

Jaques Serugo, ni umwe mu banyarwanda bakorera umuziki wa Gospel mu burayi, akaba ari n’umwe mu bakiri bato bacuranga Guitar na Piano ku kigero cyiza n’ibindi byuma bya muzika.

Serugo avuga ko yifuza gushinga imizi mu muziki wa Gospel mu Rwanda, abinyujije mu ndirimbo zitandukanye zo mu bwoko bwa Kizombe arimo anakoramo muri iyi minsi ndetse na Afro fusion yifuza kuzakoramo izindi ndirimbo mu minsi iri imbere.

UMVA HANO INDIRIMBO NSHYA YA JACQUES SERUGO 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Karim5 years ago
    Nabanze akore imyitozo ntibiraza neza naho uhundi ntacike intege hari igihe bizacamo.





Inyarwanda BACKGROUND