RFL
Kigali

Jackson Kalimba ntabwo twamwirukanye mu itsinda, yarahagaritswe- Hope

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:28/07/2016 13:45
2


Itsinda rya 3Hills ryamaganye amakuru yo kwirukana Jackson Kalimba yabyukiye ku mbuga nkoranyambaga za hano mu Rwanda. Ayo makuru yavugaga ko uyu muhanzi yirukanwe mu itsinda ahubwo bo bahamya ko bamuhagaritse mu gihe cy’amezi ane gusa kubera impamvu zinyuranye. Kuri ubu itsinda rikaba rigiye kuba rigizwe na Hope Irakoze ndetse Eric Mucyo.



Itsinda rya 3Hills ryari risanzwe rigizwe na Eric Mucyo, Hope Irakoze ndetse na Jackson Kalimba, kuri ubu rigiye kumara amezi ane ritabarizwamo Jackson Kalimba nyuma y’uko ahagaritswe muri iri tsinda,ku mpamvu zo kutaboneka mu bikorwa by'iri tsinda.

Mu kiganiro Inyarwanda.com yagiranye na Hope Irakoze yagize ati” Kalimba rero buriya nta kibazo dufitanye ahubwo ni uko atari kuboneka cyane, yasinye amasezerano na Serena ya Kampala azarangira mu kwezi k’Ukuboza uyu mwaka, urumva ntiyaza afite amasezerano y’abandi kandi twe turashaka gukora cyane, bityo twabiganiriye atwemerera ko twamukura mu mibare, akazagaruka arangije amasezerano mbega nyuma y’amezi ane.”

KANDA HANO UREBE INDIRIMBO ABA BASORE BAHERUTSE GUKORERA AMASHUSHO "MANYINYA"

Hope yatangaje ko kuba Kalimba adahari bitazahagarika ibikorwa by’itsinda cyane ko hari ibikorwa bya muzika bari gukora, kimwe mubyo uyu musore yumvaga yagaragaramo harimo amashusho y’indirimbo “Vimba Vimba”, indirimbo ikunzwe cyane muri iyi minsi mu itsinda rya 3Hills.

Umuhanzi Jackson Kalimba yari yihuje na Hope na Eric bakora 3Hills nk’abahanzi b'abahanga ndetse banagiye bagaragaza ubuhanga bwabo mu bitaramo bahuriyemo kuri hoteli ya Mille Collines, Serena n’ahandi.

Kalimba yahagarariye u Rwanda muri Tusker Project Fame ya 6 anaza mu bageze mu cyiciro cya nyuma, nubwo atabashije kwegukana umwanya wa mbere.

KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO YA 3HILLS NSHYA BISE VIMBA VIMBA

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Maurice Artist7 years ago
    Ntago bishimishije please! Ark ntaribi mukore cyane mwebwe knd ntazongere no kugaruka kuko yakunze ibyo kuruta music bro.
  • simba7 years ago
    mwese murabahe hahahahahahaha mutangiye kwibeshyera urebeko harundi ubazi hahahahahahaha





Inyarwanda BACKGROUND