RFL
Kigali

Jack B yatangiye gukorana bya hafi na nyirasenge wa Aline Gahongayire nk’umufasha muri muzika

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:5/01/2018 13:31
3


Mu minsi ishize ni bwo Jack B yatangiye kugaragara mu ruhame ari kumwe n’umubyeyi bigaragara ko akuze bagendana cyane, benshi ntibasobanukiwe neza umubano wa Jack B n’uyu mubyeyi, icyakora magingo aya uyu muhanzi yahishuriye Inyarwanda.com ko ari umubyeyi yubaha cyane umufasha mu bya muzika.



Ibi Jack B yabitangarije Inyarwanda.com ubwo yari agiye gushyira hanze indirimbo ye ‘Ndabaruta’. Yabajijwe n’umunyamakuru iby’umubano we n’uyu mubyeyi bakunda kugaragara bari kumwe muri iyi minsi, Jack B ahishurira Inyarwanda.com ko uyu mubyeyi yitwa Coco Hefel, bakaba barahuye muri Kamena 2016. Yunzemo ko uyu mubyeyi ari umunyarwanda ariko uba mu Busuwisi.

Jack B yagize ati”Uyu ni umubyeyi tumaze gukorana ibihangano byanjye bibiri aramfasha muri muzika yanjye, twagiranye amasezerano y’imyaka ibiri, ndabizi hari abavuga ko dukundana ariko sibyo, sibyo rwose ni umuntu umfasha gusa kandi sinjye gusa afasha ni umuntu usanzwe ategura ibitaramo n’ibindi bijyanye na muzika ubusanzwe ni umuntu ucuruza imideri.”

jackJack B n'uyu mubyeyi watangiye kumufasha mu bya muzika

Iyi ndirimbo nshya Jack B yashyize hanze yatangaje ko amashusho yayo yatangiye kuyafata ku buryo ari bujye hanze mu minsi iri imbere. Aha akaba yashimiye bikomeye uyu mubyeyi uri kumufasha muri muzika.

UMVA HANO INDIRIMBO NSHYA YA JACK B






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • john6 years ago
    uri gupfura sha wibeshya
  • Makwekwe6 years ago
    Ingona iva mu ruzi ikarigata urume koko ! Mbega agahinda !!!
  • Coco6 years ago
    N'a parfine byatangiye safi atubuira ngo ni umubyeyi none amaherezo twarayabonyé. Ntawuhisha umwotsi inzu ilimogushya. Uyumukecuru niwewatumye utandukana numugore wawe wumui docteur utarunakuiliye yanakuihanganiye kuliyakoko ????





Inyarwanda BACKGROUND